Dore uburyo wazinukwa gukora icyaha.

Kwihana no kuzinukwa ibyaha birangwa no kureka gucumura ndetse ugahindura inzira zose watekerezaga icyaha. Umuntu yakundaga gucumura mbere atarihana, ariko ubu ibyaha yihannye byatumye aba umwana w’Imana binyuze mu maraso ya Yesu Kristo.

Ni gute wagera ku rugero rushyitse rwo kwanga icyaha?Ese birashoboka ko wakwanga icyaha wari umenyereye gukora?

Kwihana byibanda kuguhindukira k’umutima ukareka icyaha rwose. Abantu benshi bashobora gutekerezako bidashobokako umutima wacu wahinduka ngo ureke icyaha ariko birashoboka cyane kureka gukora icyaha.Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo twazinukwa gukora icyaha , dufashijwe n’ubuntu bw’Imana.

Bibiliya itubwirako mbere yo kumenya Kristo, twari muri kamere y’icyaha, ko kandi twari dukwiye twiturwa umujinya w’Imana .

“Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi.”(Abefeso2:3). Twese twakoze ibyaha, bityo ntitwabasha gushyikira ubwiza bw’Imana.(Abaroma3:23)

Zaburi 53:3-4 hasobanura kurushaho ,uko abana ba bantu bari bameze: “Imana yarebye abantu iri mu ijuru, kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana. Bose basubiye inyuma, bose bandurijwe hamwe, nta wukora ibyiza n’umwe.( Zaburi 53:3-4)

Ugendeye kuri iyi mirongo ,turumva ko nta muntu ku isi wazinutswe ngo areke gukora icyaha.Twese dukunda gukora ibyaha .Twishimira gukora ibikorwa bibi, kabone n’ubwo tuba tuzi ko ari icyaha, icyaba cyaba kinini cyangwa gito byose ni ibyaha .

“Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose.(Yakobo2:10

Ubuntu bw’Imana,buruta kure icyaha.Imana idukuraho ibyaha igihe twihannye tukabyicuza, tukizera umurimo wa Kristo.

“Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bw’umusaraba.(Abakolosayi 2:13-15)

Ntiyatweretse inzira ituma tubabarirwa ngo tubohorwe ku cyaha , ahubwo yaduhaye ubuntu butuma tuzinukwa icyaha burundu igihe iduha ubuzima bushya, umutima mushya, n’umwuka mushya muri Kristo.

“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize.Dore byose biba bihindutse bishya.(2Abakorinto5:17)

“Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mujyendera mu mateka yanjye mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza.”(Ezekiyeli36:26-27)

Ku bw’ibyo, ni gute twareka gukunda ibyaha?

Kugeza ubu turumvako Imana yatugize bashya.Ntitukiri ba bantu bakamere uko twari turi mbere tutarahura na Kristo igihe twihana, ahubwo twahindutse ibiremwa bishya ,duhabwa ubushobozi bwo gukunda Imana no kwanga ibintu byose yanga.

Kumenyako Kristo yapfiriye ku musaraba ku bwacu kugirango tubabarirwe, kandi tubohorwe ku cyaha,kuki dushaka kongera kubisubira? Kuki dukomeza gukunda ibintu byatumye Yesu abipfira? Kuki twakomeza gukora ibintu bidutandukanya n’Imana?

Iki nicyo gihe cyo gutekereza urupfu Yesu yadupfiriye bityo amaraso ye akaba ikimenyetso kidutandukanya n’icyaha.

Sophie @agakiza.org