Dore uburyo bwakurinda guhangayika

Guhangayika cyangwa kugira impagarara ni ikintu kibi kuko bituma abakristo batabasha kwizera Imana ariko nk’abantu bayo ntidukwiye guhangayika kuko ari imwe mu ntwaro satani akoresha agambiriye kutugira abanzi b’Imana.

Ibiza, amahirwe make, ingorane zitandukanye ,kwibaza uko tuzamera ejo,….ni bimwe mu bishobora gutuma tubabara no kwiganyira.

Hari izindi mpamvu zishobora gutera guhangayika ariko bibiliya ivugako tudakwiye kwiganyira kuko Imana iba izi ibidukwiriye:“Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.”Matayo 6:34)
Nshuti , ntidukwiye guhangayika. Imwe mu ntego ya satani ni ukutwiba kugirango iduteze guhangayika no kwiganyira . Ntidukwiye kumuha umwanya, ahubwo dukwiye kwifuza ubuzima bwuzuye buboneka muri Kristo.

Kugira ngo tuneshe guhangayika no kwiganyira duharanira kubaho ubuzima bwuzuye mu Mana, bibiliya iduha inama nyinshi dukwiye kuzirikana no kubaha, kugirango turwanye kwiganyira:

Iyumvishe ko kwiganyira bitabasha gukemura ibibazo ufite

Kwiganyira ntibyigira bigira icyo bikemura, ahubwo biziyongera ku bibazo twari dufite. Ni gute dukwiye guhangayikishwa n’ikintu kidashobora kugira icyo gikemura ?
Umwami Yesu yagize ati: “Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?(Matayo6:26-27)

Umvako Imana ari yo itanga ibyo dukeneye kuruta uko twabishaka

Dukwiye kumvako dufite aho tugarukira ariko Imana yo ntigira umupaka, ifite ubushobozi bwo gutanga ibyo dukennye kurusha inzira zose twacamo tubishaka.
“None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? »(Matayo6 : 28-30)

Shaka Imana mbere na mbere uyihe ibiguhangayikishije

Gushaka Imana ukayiha ibiguhangayikishije ni ingenzi kuko Imana itwitaho ibihe n’ibihe. Ihora ifite umugambi kuri twe kandi guhangayika ntibigira icyo bikemura ahubwo Imana niyo idukemurira ibyo dukennye byose.

“Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”(Matayo 6:33)

Nidushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, idusezeranya kuzaduha ibyo duhangayikira byose. Imyambaro, ibyo kurya, urukundo n’ibyishimo kuko byose ibitanga ku buntu kubayishakana umwete.

[email protected]