Dore isomo ku ndangagaciro zaranze umwami Yehoshafati

Bibiliya igaragaza ingero z’ abayobozi benshi bagiye bayobora neza bagakora ibyo Imana ishaka mugihe hagaragara n’abandi bagomeye Imana mu buyobozi bwabo. Umwe muri abo bayobozi, ni umwami Yehoshafati wabaye urugero rwiza twakwigiraho.


Ese umwami Yehoshafati ni inde?

Yehoshafati azwi nk’umwami mwiza wayoboye mu gace k’Amajyepfo y’Ubuyuda . Umwami Yehoshafati yakoze ibishimwa imbere y’amaso y’Uwiteka kuko yagendanaga ingeso nziza imbere yayo. Yimye ingoma afite imyaka 35 amara imyaka 25 ku ngoma kugeza igihe yatangiye(yapfiriye ) ku myaka 60.

Yehoshafati yagwije amaboko mu gihugu cye arinda Abisirayeli. Reka turebe bimwe mu bintu yakoze :

1.Yikomeje ku Mana

Yehoshafati , yabaye umwami wa kane w’Abayuda, yimye ingoma asimbura se Asa, yagendanaga ingeso za sekuruza Dawidi. Akambaza Imana y’ukuri ya isirayeli. Yahaga umwanya kuramya Imana aho kuramya Bali. Yakuyeho n’ingoro na Asherimu byari i Buyuda.(2Ngoma17)

Ku ngoma ye yohereje abatware be, kwigisha abantu amategeko y’Imana. Yashyizeho itsinda ry’abantu b’abahanga bajya hose mu midugudu kwigisha abantu amategeko y’Imana.(2 Ngoma17:7-9)

2.Yashyize abacamanza mu gihugu

Yehoshafati yashyize abacamanza mu gihugu, abashyiriraho kujya bumva ibibazo by’abantu. Yabasabye kuba abanyakuri, kutabogama , kutaka ruswa, ababwirako atari abantu bacira imanza ahubwo bazicira Uwiteka .
“…..Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza…..”(2 Ngoma19:4-10)

3.Yagize ubutunzi bwinshi buvuye ku Mana

Ikiganza cy’Imana cyari kuri Yehoshafati kandi yahaye umugisha ubwami bwe. Muby’ukuri, Yehoshafati yagiriye umugisha ku bihugu byari bihereranye n’Ubuyuda byose, agwiza icyubahiro, yubaka mu Buyuda ibihome n’imidugudu y’ububiko, agira ubutunzi bwinshi.

“Uwiteka ateza ubwoba Abami b’ibihugu bihereranye n’i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati. Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n’ifeza z’ikoro, Abarabu bamurabukira amatungo y’amapfizi y’intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n’amasekurume y’ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi. Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome n’imidugudu y’ububiko.”(2Ngoma17:10-12)

4.Yari afite ingabo zikomeye

Yehoshafati yashyizeho ingabo zikomeye zo kurwana. Yari afite ingabo nyinshi zabaga ziteguye kurwana udashyizeho abo yashyize mu midugudu igoswe n’inkike mu Buyuda bwose. (2Ngoma17:14-19)

5.Yagiraga umutima uciye bugufi

Uretse ubukire, kumenyekana, icyubahiro n’ingabo yari afite, Yehoshafati yagiraga umutima uciye bugufi kuko yaramyaga Imana ya Isirayeki bityo Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, n’icyubahiro gikomeye.”(2Ngoma17:3-6)

6.Yagize kwicuza ubwo yacumuraga ku Mana

Niba hari ikosa Yehoshafati yakoze, ni igihe yagiranaga ubucuti n’umwami Ahabu wa Isirayeli, waramyaga ibigirwamana. Yajyanye na Ahabu ku rugamba maze acyahwa na Yehu mwene Hanani Bamenya. Yehoshafati yaricujije , maze agaruka ku rukundo rwa mbere yakundaga Imana.(2Ngoma19)

Umwami Yehoshafati yagaragaje kugendera imbere y’Imana atunganye. Muri iki gihe turimo ,birakwiye ko natwe tugira indagagaciro za gikristo tukagendera imbere y’Imana dutunganye, nk’uko tubona abatubanjirije babikoze kandi bigashoboka

Umwanya wose uhagazemo wahesha Imana icyubahiro. By’umwihariko wowe uri mu mwanya w’icyubahiro, haba mu nzego z’ubutegetsi, mu itorero, mu miryango mpuzamahanga, mu mashuri, n’ahandi. Imana ikeneye ko yubahwa binyuze muri wowe ndetse hakaboneka impinduka nziza aho uri nk’uko kubwa Yehoshafati habaye impinduka nziza twabonye haruguru, nko kuramya Imana, kudasenga ibigirwamana, kutarenganya rubanda ari byo abacamanza barwanyaga, n’ibindi nk’ibyo.

Munyacyubahiro, urwego rwose uriho niwubaha kandi ukubahisha Imana izaguha icyubahiro n’ubutunzi, izogeza izina ryawe ridafite umugayo, izarwana n’ibikurwanya kandi izaguha n’ubugingo buhoraho.


Imana idushoboze kugendera imbere yayo dutunganye

Sophie @agakiza.org