Dore indangagaciro zikwiye kuranga abubatse ingo

Imana yaremye umubano kugirango ube inzira y’ubuzima bwo gushaka Imana. Imana yatanze abafasha kugirango yerekane uburyo idukunda no kutwigisha ko dukwiye gusa na Kristo.

« Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza. »(Abefeso5 :1-2)

Dukwiye kumva icyo ari cyo, kuba umugabo cyangwa umugore usa na Kristo. Dukwiye kurebera ku Mwami n’Umukiza wacu Yesu. « Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa ,ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu. »(Abafilipi2 :6)

Aha hari indangagaciro buri mukristo w’umugabo cyangwa umugore akwiye kuba afite :

Kugira ishusho ya Kristo, atirata cyangwa ngo yishyire hejuru

Umwami Yesu Kristo ni umwana w’ikinege w’Imana ariko ntiyigeze yirata ibi.Yarazi uko ameze(imimerere ye) ariko ntiyigeze abyirata. Ahubwo kuko yari umwana Imana yohereje gukiza isi, yagumye mu rukundo rw’Imana maze aradukiza .

Abashakanye bashaka gusa na Kristo bakwiye kumwigana.Umugabo usa na Kristo ntiyiyumva nk’uri hejuru ya byose mu rugo rwe ahubwo akwiye kurinda ,agakunda kandi akita ku mugore we.Kimwe n’abagore basa na Kristo ntibakwiye kumva ari agahato kubaha no kwita ku bagabo babo, ahubwo bakwiye kubikora bazi ko bagirira Umwami wabo.

Kubabarira kandi bakihangana nka Yesu

Buri umwe mu bashakanye aba afite aho agira intege nke cyangwa ibimugora, kubabarirana no kwihangana ku bashakanye bizabazanira umugisha.
Mu rwandiko 2 Petero3:15 hatubwira ko “Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza…” (2 Petero3:15) kuri twese.

Kwihangana kwe niho agakiza kacu katurutse :
“ Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.”(Yesaya53:4-6)

Abenshi muri twe bibwirako atari abantu babi , ariko mu by’ukuri baba bibeshya kuko nta wukiranuka n’umwe.
“Nk’uko byanditswe ngo “Nta wukiranuka n’umwe, Nta wumenya, nta wushaka Imana.”(Abaroma3:10-11)

“Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”(Abaroma5:8)

Bityo niyo mpamvu twabwiwe gukundana umwe ku wundi nk’uko Kristo yadukunze, dukwiye gukunda abafasha bacu nk’uko Kristo yadukunze, dukwiye kandi gukunda bagenzi bacu ntacyo tugendeyeho.

Kunda Imana hejuru ya byose

Kristo yaradukunze ariko yakundaga Se hejuru ya byose nawe ubwe yatwigishije kubikora:
“Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”(Matayo22:37-40)

Umugabo wese utinya Imana uharanira gusa na Kristo mu rukundo akunda umugore we, azakunda Imana cyane kurusha umugore we. Ibi bireba n’abagore batinya Imana basa na Kristo.

Urukundo dukunda abo twashakanye ntirugomba kurenga urukundo dukunda Imana. Ihora iri hejuru y’ingo zacu kandi twibukeko umubano wacu uza ku mwanya wa 2 nyuma y’Imana. Nitugenza gutyo , ingo zacu zizahabwa imigisha n’ibyiza byinshi bituruka ku Mana.

Sophie @Agakiza.org