Dore impamvu tudakwiye gushinja satani ibyaha byacu

“Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.”(1 Petero5:8-9)

Abakristo hafi ku isi hose bahura n’ibigeragezo n’imibabaro imwe. Ni igihe abakristo baba bagomba kwihanganira intambara bahura nazo, kugirango bitabanyeganyeza bakareka kwizera Imana.

Iyo ibigeragezo bije , abenshi muri twe bidutera gukora amakosa, tugakora icyaha , ugasanga nyuma turicuza. Akenshi iyo dutsinzwe, tuvugako “ satani ari we waduteye gukora ibyo”. Abenshi muri twe dushinja satani amakosa yacu, tukamushinja ibihe yadushyizemo, n’uburyo yadusunitse agatuma dukora icyaha.

Ese buri gihe dukwiye gushinja satani ibyaha byacu? Kuki tudakwiye gushinja satani ibyaha n’amakosa twakoze?

Mu Itangiriro 3 :8-13 tuhasoma ikiganiro Imana yagiranye na Adamu na Eva nyuma y’uko bacumuye bagakora icyaha :

« Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana. Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”

Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.”

Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?” Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.” Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?” Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”( Itangiriro 3 :8-13)

Biragaragara ko kuva mu itangiriro, Imana yahaye umuntu amahitamo asesuye: Ubushobozi bwo guhitamo icyo ashaka gukora cyose. Umuntu rero yahisemo gukora ikibi. Ariko aho kwemera ibyo yakoze ngo yihane icyaha yakoze , yahisemo kubishinja satani.

Si ukuvugira satani ahubwo ni ukugirango tumenye guhitamo ikibi n’icyiza. Satani azahora atugerageza ariko ni amahitamo yacu yo gukora icyaha cyangwa kucyirinda. Bibiliya itubwirako ntakigeragezo kitari rusange ku bantu, kandi ko Imana ibasha gukiza abageragezwa :

« Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. »(1Abakorinto 10 :13)

Nshuti, iki ni igihe tugomba kureka gushinja satani ibyaha byacu, ahubwo tukemerera Imana amakosa n’ibyaha byacu tugasaba imbabazi bityo tukabasha kugirana ubusabane n’Imana.

Sophie @agakiza.org