Dore impamvu Yesu yavuzeko amabuye yarangurura akavuga

“Arabasubiza ati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”(Luka19:40)

Aya magambo Yesu yayavuze ashaka kutwereka uburyo dukwiye kumuhimbaza no kumuha icyubahiro. Ibi biratwereka ko nk’abantu Imana yaremye mu ishusho yayo, bagasa na yo aribo bakwiye gufata iya mbere mu kuyihimbaza.

Kuki Yesu yavuze aya magambo?Niki dukwiye kuyigiraho?

“Yenda kugera mu ibanga rw’umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry’abigishwa be bose batangira kunezerwa , no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw’ibitangaza babonye bose bati “Hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka, amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba hose.”Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.” Arabasubiza ati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”(Luka19:37-40)

Aha Yesu yari mu nzira agana I Yeresulamu, yari azi nezako umunsi we wo kubabazwa, agapfira kumusaraba wegereje.Ubwo yerekezaga I Yerusalumu abigishwa be n’abamwizeye bose bateye hejuru baramuhimbaza bavuga icyubahiro cye.

Ku rundi ruhande ariko , Abafarisayo bahoraga bahinyura Yesu bashakagako abigishwa be baceceka. Bari baranze kwakira Kristo nk’Umukiza wari warasezeranijwe maze aho kumwubaha bakamukwena bamusaba gucecekesha intumwa ze. Yesu yabasubije ko n’ubwo abigishwa be baceceka ntibamuhimbaze,ko n’ibidafite ubuzima ‘amabuye’ yamuhimbaza mu cyimbo cyabo.

Bibiliya itubwirako ibintu byose byaremewe muri Yesu Kristo , ku bw’ibyo bikaba bikwiye kumuhimbaza. “Kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.(Abakolosayi1:16)

Ibintu byose tubona n’ibitaboneka byaremewe k’ubwicyubahiro cye. N’abadayimoni barabizi ,baramwizera kandi baziko Imana ari imwe. “Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi.”(Yakobo2:19)

Uyu murongo urasobanurako ikintu cyose cyaremewe kumuhimbaza, ko icyaremwe cyose gikwiye kurangurura kikavuga icyubahiro cye. Umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana kandi asa na yo.(Itangiriro1:27), niwe ukwiye gufata iyambere akayihimbaza.
Twahawe ububasha bwo kumuhimbaza kuko ari cyo twaremewe .Igihe tuzaba tutabikoze,amabuye azavuga icyubahiro cye ,kuri twe bidihindukire ikimwaro.

Nshuti, dukwiye gutekereza ko niba ibiremwa byose bihimbaza Imana,twe nk’abantu ari twe gusa twahawe ubushobozi bwo kumuhimbaza kuko yaturemye mu ishusho yayo kandi dusa na yo, bityo tukayihimbaza ubudasiba.

Sophie @agakiza.org