Dore impamvu Yesu yadusabye kutagira undi twita Data

Abantu benshi bakunze gukora amakosa akomeye bagafata agace kamwe ko mu byanditswe bakakibandaho cyangwa ugasanga baragakabyaho bakurikije uko babyumva. Iyo rero babigenje gutyo,bashobora kuba bishyiriyeho amahame yabo kandi ashobora no kuyobya abantu .

Imwe mu myigishirize ipfuye yo muri iyi minsi ishobora kunyuranya n’imwe mu mirongo ya bibiliya iyo ihawe ubusobanuro butari bwo. Muri iyi nkuru ,turagerageza gusobanura tugendeye ku magambo Yesu Kristo yavuze.
Reka dufate urugero rwo kugandukira abadutegeka, turabisanga mu Abaroma igice cya 13, hatwereka uko dukwiye kubana n’abatuyobora.
“Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana. Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n’urubanza.( Abaroma13:1-2)

Abayobozi babi bakunze gukoresha nabi uyu murongo kugirango bakandamize abantu. Ndetse n’abayobozi b’amatorero bakora ibi kugirango bakandamize ubwoko bw’Imana. Bakoresha ibyanditswe munzira mbi y’ubuyobozi bwabo bakanahatira abantu kububaha.

Igihe twibanze kuri iyu murongo gusa, tuzemera ko dukwiriye guha byose abayobozi nta kuzuyaza. Ariko igihe tuzamenya ko Imana ari yo muyobozi, tuzamenya ko dukwiye guha Imana icyubahiro imbere y’umuntu uwo ari we wese.
“ Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati” Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”( Ibyakozwe n’intumwa5:29)

Ese ni ki Yesu yasobanuraga ubwo yavugaga uwo dukwiye kwita Data?

“Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru. .” (Matayo23:9)
Aha turumva Yesu avuga ko dufite Data umwe, Data wacu uri mu ijuru. Kubw’iyi mpamvu,aratubwira kutagira undi wese twita data. Ese bisobanuyeko Yesu yatubujije kwita undi wese data n’ubwo yaba data utubyara mu buryo bw’umubiri?Birumvikana sibyo.

Dore icyo Yesu yashatse kuvuga:

Kutwibutsa ko turi abana b’Imana:

Muri uyu murongo, Yesu yatwibukije ko Imana ari Data.Yatwibukije kandi ko hejuru y’ibintu byose turi abana b’Imana.

Kutwibutsa ubushobozi n’ubuyobozi Imana idufiteho.

Yesu yatanze uyu murongo igihe yabwiraga Abafarisayo bo muri kiriya gihe cy’ubutumwa bwe hano ku isi. Abafarisayo bari abantu bishyira hejuru, bakiyumvisha ko bakomeye kandi batunganye imbere y’Imana. Yesu rero yadutegetse kwicisha bugufi tukamenyako Imana ari yo yonyine isumba byose.

Gushyira ibyiringiro byacu ku Mana,atari ku bantu

Yesu yavuze aya magambo kugira ngo dushingikirize byose kuri Yo, tutiringiye abantu. Nk’abantu b’Imana,dukwiye gukurikira Imana na Kristo. Igihe ibyiringiro byacu bizaba ku bantu kandi tugashukwa n’abantu bagerageza kwiyerekana nka Kristo ntituzashobora gukurikira Kristo.

“ Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugirango babone uko bayobya n’intore niba bishoboka. (Matayo 24:23-24).

Dukwiye gushyira ibyiringiro byacu ku Mana kuko ari yo ifite byose mu biganza byayo, kandi tukayubaha kuko ariyo isumba byose.

[email protected]