Dore icyo wakorera amazi agasohora uburozi mu mubiri nyuma yo kuyanywa

Muri iyi nyandiko, tugiye kubagezaho ibyo wakorera amazi, ndetse nigihe cyiza cyo kuyanwa mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi bwo kuburizamo no gusohora imyanda mu mubiri w’ikiremwamuntu.

Kunywa amazi mu buryo buhoraho ni ingenzi mu buzima bw’ikiremwamuntu, kuko afasha umubiri gukora neza imirimo yawo, uretse kandi n’umubiri w’umuntu n’ibindi binyabuzima byose bikenera amazi kugirango bibashe kubaho, bikure ndetse bitange umusaruro, bivuze ko amazi atariho, ubuzima ku isi ntibwashoboka, amazi niyo afite ubuso bunini ku isi, kuko bibiri bya gatatu(2/3) ku isi ni amazi, ibyo kandi ninako bijya kumera no mu mubiri w’ikiremwamuntu kuko 70% bigize ni amazi ku umuntu ukuze, naho ku bana bakiri bato bo 75% biba ari amazi mu mubiri wabo.

Muri iyi nyandiko ntabwo tugambiriye kubagezaho imimaro yo kunywa gusa, turanibanda kubyo wayakorera akabasha gusohora imyanda mu mubiri no kuyitesha agaciro ,turavuga kandi n’igihe kiza cyo kunywa aya mazi yongerewe ubu bushobozi.

Ubusanzwe amazi afasha umubiri muri byinshi, nko kuringaniza ubushyuhe mu mubiri, gufasha umubiri wose kumva uhehereye, kugira uruhu rwiza, gufasha imikorere y’inzungano zitandukanye nk’igogora, imyakura, n’izindi, amazi kandi afasha mu gusohora imyanda mu mubiri bikaba byiza iyo hari ibyo wayakoreye mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi bwo gusohora imyanda no kuyitesha ireme.

Iyo turiye amafunguro, umubiri wacu, ufite uburyo, uyatunganya,ukayakuramo intungamubiri, ugasohora ibisigazwa ariyo myanda cyangwa se uburozi, nubwo umubiri ubisohora ariko ntabwo ufite ubushobozi bwo kuyisohoramo ku mwuzuro wabyo ndetse no kunywa amazi yonyine, ntibiba bihagije ko iyo myanda yasohotse yose, niyo mpamvu twifuje kubagezaho ibyo wakongera mu mazi, akabasha gufasha umubiri gusohora imyanda ku rugero ruhagije.

Amazi rero iyo uyongeyemo ibiribwa bitanga ubuzima, kandi bigifite umwimerere cyangwa se bibisi, bifasha umubiri, mu gusohora imyanda no kuyitesha ireme mu mubiri, bimwe muri ibyo biribwa twavugamo nk’imboga, imbuto ndetse n’ibindi biribwa bizwiho ko byifitemo ubushobozi bwo gusohora imyanda mu mubiri nka tungurusumu, tangawizi n’ibindi.

Singombwa ko turondora ubwoko bw’imbuto n’imboga wavanga n’amazi, ahubwo icyiza ni ukuzikoresha zose, kandi uzihinduranya, ndetse ukabigira ubuzima bw’iminsi yose, ku bantu batagira ikibazo cy’ubwivumbure bw’umubiri(Allergy), ni byiza ko wavanga imbuto ndetse n’imboga bitandukanye mu muryango no mu mabara, si byiza gushyira isukari muri aya mazi.

Reka dusoze tuvuga ku gihe cyiza cyo kunywa aya mazi, nubwo igihe cyose wayanywa ariko umusaruro wicyo wayanywereye ntabwo wagerwaho ku kigero kimwe, nkuko tubikesha igitangazamakuru kitwa detoxdiy.com, rutangaza ko igihe kiza cyo kunywa aya mazi ari igihe wiyirije cyangwa wibujije amafunguro, ndetse n’igihe witegura kujya kuryama cyangwa gusinzira.

Source: www.detoxwater.com