Dore icyatumye Yesu yongera kurya ifi nyuma yo kuzuka

Yesu ni muzima yavuye mumva ari muzima nk’uko yari yarabisezeranije.Abantu benshi ariko ntibemera ko yazutse mu bapfuye, ndetse n’intumwa ze ntizabashishije kubyemera akizuka. Icyo Yesu yakoze kugirango abereke ikimenyetso cy’uko ari muzima muby’ukuri, ko atari umuzimu babonye, cyangwa atari inzozi barimo, ahubwo yakoze icyo abantu bazima bakora, ari cyo kurya.

Amagambo gusa ntashobora kwemeza abatizera ngo babone kwizera.
Mu butumwa bwiza bwa Luka 24 haduha inkuru nziza y’uburyo Yesu yagerageje kwemeza intumwa ze ko ari muzima. Kristo yari yaravuzeko yagombaga kubabazwa,agapfa, ariko nyuma y’iminsi 3 akazuka.

“Umwana w’umuntu akwiriye kubabazwa uburyo bwinshi, akazangwa n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa,akazurwa ku munsi wa gatatu.”(Luka9:22)

Intumwa uretse kugendana na Kristo igihe cyose cy’ubutumwa bwe hano ku isi, bumvise ibyo yavuze muri icyo gihe ariko ntibigeze babyizera.

“Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe”.Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye.Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.” (Luka24:36-39)

Umwami Yesu utarigeze kubeshya,yari yarabwiye abigishwa be ko azava mu mva nyuma y’iminsi 3. Abigishwa be bari baramubonye akiza abarwayi,azura abapfuye, atubura ibyo kurya agahaza abantu ibihumbi n’ibihumbi n’ibindi bitangaza byinshi cyane yakoze, ariko ntibigeze bizerako ari we wagaragara ari muzima kandi yari yarabibasezeranije.

Bagize ubwoba,batekerezako ari umuzimu ubateye. Yaberetse ibiganza n’ibirenge bye ndetse arira ifi imbere yabo nk’ikimenyetso kibemezako ari we wahoranye na bo kandi ko ari muzima.

“Avuze ibyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?”Bamuha igice cy’ifi yokeje, aracyakira akirira imbere yabo.”(Luka24:40-43)

Yesu yahisemo gukora aka kantu koroshye kugirango yereke abigishwa be ko muby’ukuri ari muzima.Yaberetse inguma, kandi na nyuma yo kubereka inguma, yakoze n’ikindi kintu yajyaga akora inshuro nyinshi bari kumwe mu buzima bwo ku isi ari cyo’kurya’.

Icyo Yesu yakoze ntigifite agaciro gake, kiriya gice cy’ifi cyokeje, ni icyemeza ko dukwiye gukomeza ibyiringiro byacu kuri we kandi tukizerako ari muzima iteka ryose.

[email protected]