Dore ibyatuma imigambi yawe igera ku ntego

Mu buzima tubamo bwa buri munsi,duhura na byinshi bikaba byatugora kwifatira imyanzuro.Tubasha gushyiraho igihe tubyukira, icyo dukora nyuma yo kubyuka n’indi mirimo inyuranye turi bukore bigakomeza kugera nijoro ndetse tukanakereza icyo tuzakora ku munsi ukurikiyeho. Kumenya rero ko ufite byinshi kandi ukaba ugomba guhitamo ibikwiye ni ngombwa gufata imyanzuro neza kugira ngo wirinde amahitamo apfuye yanagira ingaruka ku buzima bwawe.

Bibiliya ni igitabo kiboneye kituyobora uko twabasha guhitamo gukora igikwiye igihe cyose. Ni igitabo buri muntu akwiye kugira, akacyizera, akagisoma akanacyubaha. Kuko gikubiyemo amagambo yose Imana yahaye umuntu n’uko akwiye kwitwara mu mibereho ye ya buri munsi.

Mu rwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye Timoteyo yagize ati: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose." (2Timoteyo3: 16-17)

Birashobokako ushobora gutekereza ko udafite icyo ukora cyangwa ushinzwe ariko mu byo ukora byose ugomba kubyitondera ukubaha ijambo ry’Imana.

“Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka.” Zaburi119:9

Ese ni gute twakwirinda kuba twagira amahitamo mabi?

Mu kugufasha guhitamo neza muri buri kimwe cyose, aha hari ibintu bibiliya itubwira bikubiye mu gitabo cy’imigani 3:1-8 :

Ubaha amategeko y’Imana

“ Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye, ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye, kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama ndetse ukagira n’amahoro.Imbabazi n’umurava bye kukuvaho,ubyambare mu ijosi, ubyandike ku nkingi z’umutima wawe. Nibwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri, mu maso y’Imana n’abantu.( Imigani3:1-4)

Aya mabwiriza arumvikana.Tugomba guhora twibuka ibyo Imana ivuga,tukabizirikana mu mitima no mu bwenge bwacu .Tugomba guhora tuzirikana amategeko yayo n’ubutunzi itugabira iyo tuyubashye.Ni ngombwa rero kuri buri cyemezo dufashe cyigomba kuba kigendeye ku ijambo ry’Imana.

Shimira Imana kuri buri cyose ugezeho.

“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe .Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” (Imigani 3:5-6)

Tugomba gushimira Imana kuri buri cyose duteganyije gukora. Igihe dufashe umwanzuro,tugomba kumenya neza ko Imana izi ibyo tugiye gukora, kandi ko ishyigikiye ibyifuzo byacu.Nitugenza dutyo, ibyo tuzakora byose bizaba biboneye kuko hajemo gutinya Imana, kandi gutinya Imana no kuyubaha kuri buri kimwe tugiye gukora birayishimisha.

Tinya Imana

“Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, ukagira imisokoro mu magufwa yawe.”(Imigani3:7-8)

Nkuko tubivuze,gutinya Imana bisobanuyeko tuzahitamo gukora ibintu biyishimisha.Tugomba kandi kuvuga oya ku cyaha cyose dushobora gukora no kwirinda ikibi cyose byaba mu bitekerezo,mu magambo, no mubikorwa.

Nshuti, ndakurarikira guha umwanya ijambo ry’Imana rikaba ariryo rituyobora mu byo dukora byose, kuko nidufata igihe tugafata imyanzuro dutinya Imana , ntituzigera duhitamo nabi iteka.

[email protected]