Dore ibintu biranga abakurikiye Yesu by’ukuri

Akenshi twitirirwa izina rya Yesu ariko ugasanga tutamukurikira. Ariko muby’ukuri dukwiye gusuzuma niba koko dukurikiye Umwami Yesu Kristo.

Umwami Yesu yaduhaye imbuzi, yagize ati:

“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.”(Matayo7:21-23)

Uyu munsi, abantu benshi bavugako ari abakristo ariko muby’ukuri bakaba batazi kuba ukurikiye Kristo ari cyo. Bamwe batekerezako gukurikira Yesu ari kugira urukundo ,abandi baziko ari ibijyanye no kwimikwa. Yego, abakurikiye Yesu bose bimitswe n’Umwuka Wera kandi baziko bakwiye gukunda bagenzi babo. Ariko ikintu kimwe kiranga abakurikiye Yesu b’ukuri n’abiyitirira iryo zina ni imibereho yubaha Kristo.

Aha hari uburyo butumenyesha niba turi abakristo bakurikiye Kristo by’ukuri :

Gukora ibyo Imana ishaka

Umwami Yesu yavuzeko abakora ibyo Imana ishaka aribo bonyine bazinjira mu bwami bwo mu ijuru(Matayo7:21). Ibyo Imana ishaka ni ibihe?

“Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.”(Yohana6:40)

Niba Imana ishaka ko abantu bose bizera umwana wayo w’Ikinege, abamukurikiye by’ukuri bakwiye kujya mu mahanga yose bakigisha abaremwe bose ubutumwa bwiza(Mariko16:15)

Kurangwa n’ urukundo

Umwami Yesu yavuzeko ikintu kiranga abamukurikiye by’ukuri ari urukundo. Abakristo bakwiye kugaragarizanya urukundo umwe ku wundi.

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”(Yohana13:35)

Uru rukundo si urw’uburiganya. Si urukundo rurangirira mu gusuhuzanya ,guhoberana no guseka mwahuye ku cyumweru mwaje gusenga, ahubwo ni ugukundana nk’uko umwami yadukunze.

“Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.”(Yohana13:34)

Kugira umuhate wo gushaka intama yazimiye

kubaha ibyo Imana ishaka no kugira urukundo bigeragezwa gukorwa n’abakristo benshi ku isi hose ariko gushakashaka icyazigaye bikomeje kwirengagizwa mu matorero y’uyu munsi. Abenshi batekerezako intama yazimiye ivugwa muri Luka15:1-7 ari ubutumwa bureba abatarigeze kumenya Kristo. Ariko ibi bivuzeko ari intama n’ubundi yabarizwaga mu mukumbi ariko igatandukana na zo ku mpamvu runaka(umurongo4).

Yesu yavuzeko umushumba yasiga intama mirongo urwenda n’icyenda mu gasozi akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ayiboneye kandi igihe ayibonye agira ibyishimo byinshi agahamagara inshuti n’abaturanyi bakishimana. Muri Yohana10:27 , Yesu yagize ati: “Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.”(Yohana10:27)

Niba turi intama za Kristo, tugomba kumukurikira aho ajya hose , kandi niba Yesu ari umushumba wagiye gushaka intama yazimiye, bivuzeko twe abamukurikiye tuzashakashakana na we intama yabuze yari mu mu mukumbi.

Ese tugira umuhate wo gushakashaka intama yazimiye? Cyangwa tubasha gushishikariza abagiye mu mashyamba ngo bagaruke mu muryango w’abana b’Imana?

Imana idushoboze kuyikurikira by’ukuri no kuzana abantu kuri Kristo.

[email protected]