Dore ibintu 10 udakwiye kwirengagiza ku isenyuka ry’ingo

BIRABABAJE:
- Kwakira ubutumire bw’abajya gusezerana nyuma y’igihe gito ukakira inkuru y’uko bajya gutandukana
- Imana yageneye abantu kuba mu muryango, ariko urebye hanze aha uburyo imiryango iri gusenyuka biteye agahinda.
- Abantu b’Imana nabo byabagezeho, ndetse cyane ubu nabo bari gutandukana

Ese iyo ubona ibyo ubitekerezaho iki? Dore ibintu icumi ukwiye gufataho umwanya ukabitekerezaho ku isenyuka ry’ingo rikomeje kwiganza, waba wubatse cyangwa uzubaka birakureba.

1.
Kubaka urugo rwiza niwo mugambi w’Imana ku bantu bayo bose, ariko bisaba ubushake n’uruhare rw’abashakanye bombi. Ariko umwe ashobora gutuma rusenyuka. Rero mbere yo kureba ibyo uwo mwashakanye atagenje neza cunga neza niba wowe ibyawe byose wabitunganyije neza, kuko gutana bishobora guturuka kuri wowe.

2.
Amatorero yacu, n’abakristo ni gute bakira kandi bafasha abahuye n’ikibazo cyo gusenya urugo? Akenshi bisa n’ibititaweho na benshi ahubwo bihinduka ikibazo byabaye nabwo benebyo bakirwariza. Ariko amatorero akwiye gutekereza kuri uyu mutwaro nk’indi yose bikorera kuko iyo uragiye intama hagapfamo imwe burya ziba zigenda zishira.

3.
Ingaruka z’urugo rumwe rwasenyutse zigera ku bantu batabarika kandi b’inzirakarengane ( harimo n’abana bato). Ndetse hari n’abatamenyekana, nk’abo rwari kuzaramira cyangwa rukabacumbikira bose baba bahahombeye. Niyo mpamvu atari ikibazo cy’urugo cyangwa umuryango gusa, ni ikibazo cya twese.

4.
Hari umuntu utandukana yishimye? Iyo bigeze aho umuntu yiyemeza gutandukana haba hari ibintu bibi bikomeye wowe utazi, hakenerwa ubufasha bukomeye bwo kwegera abari mu kibazo kuruta kubahindura inkuru.

5.
Uretse gutabwa n’uwo wakundaga, akenshi nyuma hazamo no guhigwa bukware umuntu azizwa umutungo cyangwa yakwa abana n’ibindi. Ntukihutire gutekereza gutandukana nk’igisubizo, ahubwo ni urugamba kuruta izindi nyinshi. Saba Imana ikurindire urugo n’urukundo. Yubake ibyari byarasenyutse kandi irabishoboye.

6.
Ijoro ribara uwariraye. Amakuru y’abatandukanye ujye uyavuga uhinda umushyitsi kuko hari byinshi byabo utazi; ibyiza ni ukwituriza, ukabasengera cyangwa niba hari ikindi wakora ukagikora ariko ukirinda gutangaza cyane amakuru kuko utahamya neza niba ariko kuri. Urugo rushingirwa ahabona ariko rwubakirwa kure mu ibanga rikomeye.

7.
Ibikomere bikomereye benshi mu basenye ingo n’agahinda umuntu aterwa no gutabwa n’uwo yakunze, ni icyorezo umuntu atafata mu buryo bworoshye. Birasaba ko buri wese atanga umusanzu we mu gufasha aba bantu. Uwabibasha Imana yamuha umugisha, kuko nyuma yo kudahirwa n’urushako haba hakiri andi mahirwe yo kujya mu Ijuru k’ufite uwo mutima.

8.
Ubushakashatsi bugaragaza ko nyuma y’urushako rubi, benshi bahura n’agahinda gakabije (Depression) n’izindi ndwara zikomeye zidakira, bahararuka ubuzima bwabo cyane, cyangwa bakiyahura. Niyo mpamvu biteye ubwoba n’inkeke kubona hari kugwira umubare w’abatandukana, wakwibaza ngo nibikomeza hazacura iki?

9.
Inkoni ikubise mukeba bayirenza urugo. Icyatumye uriya muntu uzi atandukana nawe kirakugarije cyangwa cyugarije umwana wawe. Bera maso cyane ibyawe kandi ubisengere, kuko iyo babiri bagendana umwe aguye, iyo hatabayeho kuba maso cyane umwe usigaye uhagaze niwe uba utahiwe.

10.
Gusengera imiryango ni inshigano yawe mbere y’uko iba rusange. Ibi si gahunda izagira umusaruro ari uko ishyizwe mu nyandiko za gahunda z’amatorero nubwo nabyo ari byiza, ariko bishobora guhera kuri njyewe nawe bikakugeraho, bikagera no kubandi kandi bigatanga umusaruro mwiza. Witegereza abandi rero, niba uguwe neza gerageza kuzirikana abari mu kaga, uretse no kuba uko ugirira abandi ari ko nawe ugirwa, hani n’ingororano kubikorerera abandi imitwaro.