Dore ibikenewe ngo tubashe kwatsa impano Imana yadushyizemo

“Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.”(2Timoteyo1:6)

Abakristo tubwirwa kwatsa Impano Imana yaduhaye. Tubwirwa gukuza impano ziri muri twe kugira ngo tubashe gukorera Imana n’imbaraga zacu zose. Nitugenza dutyo, tuzaba dushobora gukora ibintu byinshi mu bwami bw’Imana.

Ni gute twatsa impano ziturimo? Ni gute tuzitera gushyuha ngo zigere no kubandi benshi bafite imbeho ?

Ku murongo wabanje, uratwereka uburyo intumwa Pawulo yibutsaga Timoteyo ikintu cy’ingenzi: Gusesa impano y’Imana yari imurimo. Abakristo bamwe batekerezako bica mugusengerwa n’umwigisha cyangwa hari icyo abavuzeho , ariko kimwe n’andi marangamutima yose tugira si ikimenyetso cyemeza ko impano iturimo yatse.

Kugirango tugufashe kumenya icyo bisaba kwatsa umuriro ukurimo/ gukuza impano ikurimo, reka turebe igikenewe kugirango watse iyo impano:

1. Amavuta : Ijambo ry’Imana

Hari icyo dukeneye kugirango ducane. Niba dushaka gukomeza gutuma umuriro w’Imana uturimo ubonesha , tuzakenera ijambo ry’Imana kugirango wake. Ese kuki dukeneye ijambo ry’Imana?

“Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.”(Abaroma10:17)

Umwami Yesu ubwe yavuzeko ibyo yabonanye Se kandi yamubwiye aribyo akora: “Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n’Umwana ari byo akora.”(Yohana5:19)
Niba tuzi uko Yesu ameze , natwe dukwiye gukora nk’ibyo akora.

2. Ubushyuhe : Urukundo rw’Imana

Ikindi dukeneye ubushyuhe kugira ngo bwatse amavuta. Dukeneye urukundo rw’Imana rugirira impuhwe buri muntu. Dushobora kuba dufite impano ariko iyo tudafite urukundo rw’Imana, izo mpano ntizikoreshwa umugambi wayo.

“Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. (1Abakorinto13:1-3)

3. Umwuka: Umwuka Wera w’Imana

Dukeneye umwuka(oxygen) utuma ubushyuhe bwatsa amavuta. Hatabonetse ibi byose(amavuta, umwuka,n’ubushyuhe) umuriro ntiwakwaka. Niyo mpamvu dukeneye umwuka w’Imana utuma dukura mu kwizera no mu rukundo. Satani ahora ashaka uko yazimya gukora k’Umwuka wera mu buzima bwacu kuko azi neza ko Umwuka w’Imana udushoboza gukora umurimo wayo, no kwera imbuto Imana ishaka.

Ese kuki dukeneye Umwuka wera kugirango twatse impano Imana yadushyizemo? Impamvu ni uko izo mpano ari yo ziturukaho.

“Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.(1Abakorinto12:4-7)

Umwuka w’Imana niwo utwemerera kubaho ubuzima bw’ubukristo bwuzuye. Adahari ntacyo twashobora gukora .

“Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.”(Zekariya4:6)

Bakristo, mureke twatse impano Imana yadushyizemo. Ni impano yayo ariko dushinzwe gutuma ikura dufashijwe n’Imana.

Imana ibahe umugisha

Sophie @agakiza.org