Brian blessed mu myiteguro yo kumurika album ye

Again and again niryo zina Brian yise album ye ya mbere ni igitaramo cyo kuramya Imna uyu muhanzi yatumiyemo bagenzi be b’ibyamamare muri muzika nka Patient BIZIMANA, Tonzi, itsinda Beauty or ashers n’abandi

Ni kuri uyu wa 27, Gicurasi muri parking ya Radisson blue, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba

Intego y’iki gitaramo ngo ni ukumurika ibihangano bye ndetse abonereho umwanya wo gushima Imana ku byo yakoze ndetse no kuyiragiza ibiri imbere nkuko Brian Blessed yabitangarije Inyarwanda.com

Brian kandi avuga ko uyu munsi uzaba ari umunsi mwiza ku bazaba bitabiriye iki gitaramo aho bazaboneraho umwanya mwiza wo kubwira Imana ibbari ku mutima babifashijwemo n’abahanzi bazaba bari aho

Muri iki gitaramo kwinjira ni amafaranga 10000 mu mynya y’icyubahiro ndetse na 5000 ahasigaye hose