Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo yatumiyemo bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda

Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Ibyo ntunze’ yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba mu ntangiriro za Nzeli uyu mwaka aho azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane barimo Alex Dusabe na Dominic Ashimwe.

Ni igitaramo Bosco Nshuti yise ’Ibyo ntunze Live concert’ kizaba tariki 2/9/2018 kibere muri Kigali Serena Hotel. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo, Bosco Nshuti azaba afata amashusho y’indirimbo ze. Nk’uko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com, muri icyo gitaramo azaba ari kumwe na Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, New Melody, Pappy Clever na Korali Silowamu.

Yagize ati: Concert yanjye izaba le 2/9/2018 ni ukuvuga next week. Hanyuma concert yiswe ibyo ntunze Live concert igamije kuramya no guhimbaza Imana. Ikindi nzakoreramo Live recording video and audio. Concert izabera muri Kigali Serena Hotel ikazatangira saa Cyenda, hanyuma kwinjira ni ubuntu.Muri iyo concert nzakorana n’abandi bakozi b’Imana barimo Alexis Dusabe, Dominic Ashimwe, Pappy Clever, New melody, Siloam choir, umuvugabutumwa ni Ev Nzaramba Jean Paul.

Abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyateguwe na Bosco NSHUTI


Pappy Clever



Dominic Ashimwe


New Melody


Alex Dusabe

Reba indirimbo yitiriwe igitarambo "Ibyo ntunze"