Bimwe mubyo dukora bidashimisha Imana

Muri iyi minsi , abantu benshi harimo n’abakristo bakora cyane. Bamwe bashobora gukora utuzi nka dutatu ku munsi, birashoboka ko batabona umwanya wo gufata amafunguro, kwita k’ubuzima bwabo, ndetse ntibabone n’igihe cyo kuruhuka. Mu gihe ijambo ry’Imana ritubwirako dukwiye kwirinda ubunebwe no gukora neza duhesha Imana icyubahiro, ariko kutita ku mibiri yacu no ku buzima bwacu dukora cyane ni ibintu Imana idakunda na gato. Dukwiye kwiyitaho kuko turi insengero z’Umwuka Wera.

Ibi ni bimwe mubyo dukora bidashimisha Imana:

Gukora dushaka ubutunzi kurusha Imana:

Iyi nkuru iribanda ku bantu bakora cyane ngo babone ibintu byinshi. Mu gihe bamwe bumva ko imirimo myinshi cyangwa gukora cyane bizana amafaranga menshi, ariko tugomba kuzirikanako dukwiye gukorera Umwami umwe ( Matayo 6:24) Gukorera amafaranga biba bibi igihe binyuze mu nzira mbi. Imigani 13 :11 hatubwira ibyerekeye abantu bakora nabi ngo babone ubutunzi.

« Ubutunzi bw’amahugu buzagabanuka, Ariko urundarunda ibintu avunika azunguka. »(Imigani13 :11)

Bibiliya itubwirako tudakwiye kurushywa no gushaka ubutunzi: « Ntukarushywe no gushaka ubutunzi, Ihebere bwa bwenge bwawe. Mbese wahanga amaso ku bitariho? Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa, Bukaguruka nk’uko igisiga kirenga mu bushwi.”(Imigani 23:4-5)

Gukora cyane ushaka ubutunzi bishobora kuzana inyungu ariko gukora cyane kugeza ubwo ushyira ubuzima bwawe mu kaga ushaka ubutunzi ntanyungu ibamo. Dukwiye gusuzuma ibyo dukora, kandi tukamenyako gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose.
“Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.”(1Timoteyo6:10)

Gukora dushaka gushimisha abantu: Ku rundi ruhande bamwe muri twe bakora cyane kugirango bashimishe abantu. Gushimisha abantu sibyo byagakwiye kuba intego y’ubuzima bw’umukristo. Ahubwo iby’ by’ingenzi ni ugushimisha Imana. Umwami Yesu yadusabye gukunda Imana hejuru y’ibindi byose, tugakunda abandi nk’uko natwe twikunda( Matayo22:37-40)

Bamwe muri twe bakora bashimisha abantu kugirango bagire icyo babakuraho. Mugihe gukora neza biduha amahirwe imbere y’abantu(Imigani22:29) gukora cyane ushimisha abandi bituma batugira abacakara. Kristo yadukuye mu bucakara bw’abantu. Nituba muri we intego yacu izaba iyo kumushimisha aho gushimisha abantu.
“Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.”(Abagalatiya1:10)

Nshuti, tugomba gukora cyane kandi tugakora ibishoboka byose muguhesha Imana icyubahiro. Ni yo muyobozi wacu mukuru kandi niyo uduha ibyo dukeneye. Dukwiye kuyishaka kuyirutisha ibintu byose, isumbye ubukire cyangwa ibindi bintu bituruka ku bantu. Umwami Yesu yagize ati:

“Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”(Matayo 6:33)

[email protected]