Bimwe mu bimenyetso by’ibihe bizaza bivugwa muri Bibiliya n’ibisobanuro byabyo (Igice cya 3)

Bibiliya itubwirako ibyanditswe bifite umumaro wo kweza umuntu no kumutunganya no kumuhanira gukiranurwa. Hari imvugo za gihanuzi ziri muri bibiliya usanga akenshi zigoye kuzumva.Agakiza.org tugiye gusangiza abasomyi bacu, ubusobanuro bw’ubuhanuzi bumwe na bumwe abantu b’Imana bagiye bavuga bayobowe na mwuka wera w’Imana. Kugirango tumenye aho isi ihagaze kwifashishije ibyanditswe byera.

ibihe by’umunezero

Ibyanditswe byera bitwigishako atari muntu wese uzinjira muri biriya bihe by’imyaka irindwi y’umubabaro. Bigiye gutangira abantu bose bakijijwe ntibazabyinjiramo, mbere yuko ibihe byumubabaro bitangira Yesu azatwara itorero ry’abakijijwe(iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abaza bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Maze natwe abaza bakiriho n’abasigaye duhereko tujyananywe na bo, tuzamurwe mu bicu gusanganira umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’umwami iteka ryose 1Abatesaronike 4:15,17). Iki cyanditswe kerekanako hazaba ibihe by’umunezero udashira.

Bitubwirako nta mukristo ukwiye gutungurwa n’ibimetso by’ibihe bya nyuma no kuza kwa Yesu ariko ab’isi bazatungurwa ari benshi. Kuko bizamera nk’uko umujura aza mu ijoro atunguranye. Abenshi mu bizeye Yesu muri icyo gihe cy’akarengane bazicwa bazira kwizera Yesu, bazababazwa cyane. Ariko abenshi bazazanwa kuri Yesu nuko bizaba byigaragazako Imana irikurwanya isi.

“Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugirango yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana” 2Abatesaronike2:4. Hano uvugwa ni umwuka wa “anti-kristo”

Igitabo cy’ibyahishuwe kerekana ibikorwa bizabaho mu gihe cy’akarengane(Ibyahish 4:19). Ibimenyetso birindwi Yesu yamenaguye mu byahishuwe 6 byerekana incamake yibyenda kuba mu gihe cya nyuma . Imana izingingira benshi kwizera umwami Yesu ariko bazabisuzugura.

Inzuri z’amatungo, amazi, ibimera n’abantu bazapfa kubera ko inyanja n’imigezi n’ibiyaga bizaba byarahumanye. Kimwe cya gatatu cy’ibiti n’ibyatsi bizuma . Abantu benshi bazarwara indwara z’amayoberane, umujyi wa Babuloni uzasenyuka, ubukungu bw’isi buzahungabana(ibyah17:18). Mu gitabo cy’ibyahishuwe hatubwirako abantu bazamenyako ari ukuboko k’Uwiteka kubikoze ariko ntibazareka ibyaha ahubwo bazayirakarira banayivume(Ibyahish 6:16-17, 9:20-21). Ibyo azaba ari amakosa ndengakamere.

Mu gitabo cya Daniyeli no mu byahishuwe hatubwirako anti-kristo hamwe n’ibihugu by’isi bazatsindwa mu ntambara ya Harimagedoni(Armageddon),Ubwo Yesu azagaruka ari kumwe n’abamarayika bo mu ijuru ndetse na bamwe bapfuye kera bakajya mu ijuru. Yesu azakuraho burundu indwanyi zose z’isi, anti-kristo n’umwuka w’ibinyoma byose bajugunwe mu Nyanja yaka amuriro n’amazuku(Ibyahishuwe 19:20-21).

Abapfuye bizera kristo bazazuka icyo gihe bime ubwami imyaka igihumbi nk’uko byasezeranyijwe mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 1:6-7. Ubu bwami buzaba ubw’amahoro ku isi. Isega rizabana n’umwana w’intama,ingwe izaryamana hamwe n’umwana w’ihene,inyana n’umugunzu w’intare (Yesaya 11:6-7).

Buri muntu wese wizeye Yesu azinjira mu ijuru rishya n’isi nshya(Ibyahishuwe 21:1). Aho hantu hazaba ari ahera huzuye umunezero n’amahoro, nta byaha n’umubabaro. Nta bwicanyi, nta bujura. Ntawuzarakarira undi, abantu bazaba bakundana (Ibyahishuwe22:3). Azaba ari igihe cyo kuramya Imana kubw’imirimo yakoze.

Mukomeze kugira imyiteguro myiza yo gutaha ijuru!

Source: https://www.neverthirsty.org
Ismael [email protected]