Amayeri satani akoresha ayobya abantu

“Ariko umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” (1Timoteyo 4:1)

Bibiliya itubwirako satani akora cyane kugirango ayobye buri muntu wese. Agerageza kuyobya abizera bigatuma bashidikanya ku Mana, kandi akagerageza kuriganya n’abatizera bigatuma batekerezako nta mpamvu yo kwizera Imana ,ko nta n’icyo bitwaye. Kubw’ibyo agira abantu impumyi akababuza gutuma babona ukuri.

“Ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira.”(2Abakorinto4:4)

Ni gute satani ayobya abantu?Ni gute agera ku ntego ye ? Tugiye kurebera hamwe uko agusha abakristo:

Iyo yiyerekana asa nka Kristo

“Icyo gihe umuntu nababwira ati: ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.Dore mbibabwiye bitaraba. (Matayo24:23-25)

Satani azagerageza kwiyerekana nk’aho ari igisubizo cy’imibabaro yacu yose, tugirengo ni umucunguzi tubonye. Umwami Yesu ubwe yatubwiye ko tugomba kwirinda abiyita Kristo kuko bazaba bagambiriye kuyobya intore z’Imana.

Guhinyura ukwera kw’Imana

Dushobora kuba abakristo ariko ntitubashe kumenya Imana.Satani ibi arabizi kandi akoresha umwuka w’imyizerere itandukanye yo mu madini baza bafite ibyo bararikiye maze bagahinyura Kristo , ukwera kw’Imana n’imbaraga zayo.

“Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.Abameze batyo ujye ubatera umugongo. (2Timoteyo3:2-5)

Atwereka ko ibintu byose ko nta nyungu bizagira

“Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.”(Abefeso5:15-17)

Abantu benshi bakunze gukurikira abantu akenshi bigaragaza nk’abahagarariye Imana cyangwa bayivugira cyangwa abatoranijwe n’Imana. Abakristo bakwiye kugenzura neza bakamenya bariya bantu bahakana Kristo. Ntibyoroshye gutandukanya abayobya cyane cyane iyo biyerekanye nk’abakora ibyiza ariko dukwiye gushyira igihe cyacu mu kubaka ibyasenyutse niba dushaka kubwiriza ubutumwa bwiza,dukwiye kandi kugira abantu benshi inshuti niba dushaka kubereka ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Igihe tuzananirwa kumva icyo ubushake bw’Imana ari cyo,tuzananirwa no kumenya iby’ingenzi kuri twe, bitume nta kintu na kimwe tuzafata nk’icy’agaciro, ari isengesho cyangwa ijambo ry’Imana, kuko tuzabibona nk’ibidafite agaciro mu maso yacu.

[email protected]