Amasomo wakwigira kuri Yohana umubatiza wigeze gushidikanya kuri Yesu

Umwami Yesu ubwe yavuzeko ababyawe n’umugore bose, nta numwe umeze nka Yohana Umubatiza, ariko ko umuto mu bwami bwo mu ijuru amuruta bishatse kuvugako umuntu wihannye ibyaha ,akubaha Imana aba mukuru mu bwami bw’ijuru.
“Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.”(Matayo11:11).

Yohana umubatiza ni muntu ki ?

Yohana umubatiza yavutse kubw’impamvu. Bibiliya igaragazako yavutse ku mugore w’ ingumba. “Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu zabukuru.”(Luka 1:7) Ariko Imana yabahaye kubyara umwana w’umuhungu kugira ngo azuzuze umugambi w’Imana.

Marayika Gabriyeli yabwiye ababyeyi be icyo Yohana yari gukora:

“Kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina. Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo, azagendera imbere yayo mu mwuka n’ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n’iy’abana, n’abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw’abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”(Luka1:15-17)

Yohana yavutse kugirango abwire abantu iby’Umukiza wari ugiye kuza ariwe Yesu Kristo.Yavutse ku mutambyi witwaga Zakariya n’umugore we Elizabeti, wari mwene wabo wa Mariya nyina wa Yesu.(Luka1:36)
Yohana yari afite umurimo ukomeye mu buzima bwe, ariko ntiyigeze abyinubira.Yabagaho mu buzima bworoheje kandi agaharanira gukora umurimo Imana yamuhaye. Mu butumwa bwiza bwa Luka 3, hatwereka igihe yarari mu butumwa bwe,yigishaga abantu kwihana ibyaha.Abantu batekerezagako ari we Mesiya basezeranijwe,ariko ntiyigeze abyirata ngo yishyire hejuru, ahubwo yicishaga bugufi akababwiza ukuri ko atari we Mesiya bari bategereje.

“Nuko abantu bagira amatsiko, bose bibwira yuko ahari none Yohana yaba ari we Kristo. Nuko Yohana abasubiza bose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw’inkweto ze. Uwo ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro.”(Luka3:15-16)

Nk’integuza ya Yesu, yihutiraga kwereka abantu aho Yesu ari:

“Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’ Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.”
Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n’inuma, atinda kuri we. Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’. Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w’Imana.”(Yohana1:29-34)
Mu gihe abenshi muri twe dutekerezako Yohana Umubatiza ikiganza cy’Imana cyari kuri we, ariko nanone abenshi muri twe twibagirwa ko yari ikiremwamuntu, kuko na we yagize gushidikanya.
Muri Matayo11:2-7 hatwereka ko Yohana igihe yari munzu y’imbohe, yohereje intumwa ebyiri kubaza Yesu niba ari we Mesiya ukwiriye kuza.(Matayo11:2-7). Mu butumwa bwe ,yari umuntu uhamyako Yesu ari we Kristo. Ariko ari munzu y’imbohe, yatangiye gushidikanya,akenera kumva ikivuye kuri Yesu ubwe.Yesu yamusubije amuha ikimenyetso ko Imbaraga z’Imana zikiza, zitanga ubuzima ko kandi abakene bumva ubutumwa bwiza,….(Matayo11:5)

Yohana umubatiza yapfuye adashaje, ubwo yari mu nzu y’imbohe , umwami yagize ibirori umukobwa wa Herodiya abyinira abaje aho bose binezeza Herode bituma abwira umwana ngo asabe icyo ashaka cyose arakimuha, umwana agisha nyina herodiya inama kuko nyina yari afitiye urwango Yohana, yoshya uwo mwana ngo asabe igihanga cya Yohani.
"8Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.” 9Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw’indahiro yarahiriye imbere y’abasangiraga na we, 10atuma mu nzu y’imbohe ngo bace igihanga cya Yohana."(Matayo14:8-10)

Ibi ni bimwe twakigira kuri Yohana umubatiza:

1. Twese twavutse kubw’impamvu

Yahana yavutse kubw’impamvu.Buri muntu wese yavutse kubw’impamvu. Kandi iyo mpamvu ni uguhesha Imana icyubahiro no kuyishima. Yohana ntiyari Umukiza, ahubwo yajyanaga abantu k’Umukiza. Muri make natwe, dukwiye kwereka abantu Yesu.
2. Uzuza inshingano yawe ubyishimiye

Yohana umubatiza yashoboraga kuba abonye umwanya mwiza wo kwiyemera no kwirata imbere y’amaso y’abantu, ariko siko yabigenje, ahubwo yaharaniraga gukora no kurangiza neza umurimo we yicishije bugufi.
“Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.”(Yohana3:30)
Ntukifuze kuba uwo utari we.Ntukifuze guhagarara aho umushumba ahagaze ,ntukifuze ubuhanga bw’abaririmbyi, ntukagereranye ubutumwa bwawe butageze ku ntego n’ubwundi bwagize umumaro,ahubwo uzuza neza inshingano Imana yaguhaye.

3. Ereka Yesu gushidikanya kwawe

Yohana Umubatiza, mubyara wa Yesu kandi akaba yari integuza ye yatangaje ukuza kwa Mesiya, yagize gushidikanya.Aho gushidikanya ngo atakaze icyizere, ahubwo yashatse ku menya ikivuye kuri Yesu ubwe niba ari we wari ukwiye kuza.

Dukwiye twese kwiga gushaka Imana, no mugihe tugize gushidikanya.Ntidukwiye kujya kure y’Imana no mugihe dushobora kumva tumushidikanyaho. Ahubwo dukwiye kuyiha byose kuko ihora itwitaho.
“Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.”(1Petero5:7)

Sophie @agakiza.org