Amasomo twakura kuri Utuko wapfiriye aho Pawulo yigishirizaga

Bibiliya iduha ingero nyinshi z’abantu twakuraho amasomo menshi. Bamwe muri bo, ni umusore muto witwa Utuko dusanga akwiye kutwigisha amasomo menshi akwiye kudukora ku mutima kandi tukaba mu mwanya twagakwiye kubamo neza.

Ibyakozwe n’Intumwa 20:7-12 hagira hati:

“Ku wa mbere w’iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku. Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye. Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura. Pawulo aramanuka amwubama hejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kuko ubugingo bwe bumurimo.” (Ibyakzw 20:7-12)

Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda. Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane.”( Ibyakoz 20:7-12)

Muri icyo igihe Pawulo yari I Tirowa mu Bugiriki , aho yahahuriye n’abigishwa benshi maze arara abahugura. Bari bateraniye ahantu mu cyumba cyo hejuru hariho amatabaza menshi. Ubwo yari akomeje kubaganirira , umusore witwa Utuko wari wicaye mu idirishya arahunyiza ava mu cyumba hejuru aragwa basanga amaze gupfa .
Pawulo yaramanutse amwubama hejuru amusubizamo ubuzima kubw’imbaraga za Kristo.
Aha hari ibintu bike dukwiye kwigira kuri Utuko:

1. Dukwiye kuba maso buri gihe

Nubwo Imana iturinda kandi ikadukiza abanzi ntibivuzeko dukwiye kwitwara uko twiboneye. Utuko na we yari hariya yumva inyigisho za Pawulo ariko yapfuye ubwo yari yicaye ahantu atari akwiye kwicara no mugihe atari akwiye kuhicara.
Dukwiye guhora turi maso kuko umwanzi ashobora kuza akatwiba akadukura mu mwanya twari turimo.

2. Dukwiye kwita ku buzima bw’Umwuka

Igihe Pawulo yari ari kwigisha n’ubwo byari mugicuku, Utuko we yari asinziriye. Ni ingenzi kwita ku buzima bw’Umwuka kuko ari byo bizatuma no mubindi dukora dushimwa n’Imana n’abantu. Umwami Yesu yakuze abamo Umwuka w’Imana.
“Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.”( Luka 2:52)

Abakristo nyakuri bashobora gutanga igihe cyabo bari mu mirimo y’itorero cyangwa ibindi bikorwa cyangwa bakigomwa amasomo yabo, imiryango n’igihe cyabo bakihererana n’Imana mu isengesho. Ni ngombwa kugenera buri kintu igihe cyacyo.

3.Imana ishimishwa n’umuhate dukoresha tuyishaka

Utuko yahanutse ku idirishya hejuru kuko yasinziriye mu gihe bari bateze amatwi Pawulo. Ese Imana yaba yaramuhannye kubera gusinzira mu gihe bari bari guhugurwa? Oya Imana si igihano yamuhaye. N’ubwo yari yapfuye ariko Pawulo yamugaruye mu buzima.
Imana yita no ku kantu gato twayikoreye. Mu 1 Abakorinto 15:58 hagira hati:
“Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.”( 1 Abakorinto 15:58)

Umwami Yesu ubwe yaravuze ati:

“Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.” (Mariko 10:29-30)

Abaheburayo 11:6 hano hagira hati:

“Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”( Abaheburayo11:6)
Dukwiye kwegera Imana, kuko abayishakana umwete ari bo bazayibona kandi ko abayikunda bakazahabwa ubugingo buhoraho.

[email protected]