Amasomo twakura ku bakristo b’i Beroya bashishikazwaga no kumenya ukuri ko mu byanditswe

“Hahirwa uwubaha Uwiteka, akishimira cyane amategeko ye” (Zaburi 112:1)

Bibiliya itubwira itsinda ry’abakristo b’i Beroya. Abo bizera bari batuye mu gace kitwa Beroya, bari bafite imyitwarire y’intangarugero yo gusoma bakanagenzura ukuri ko mu byanditswe bukaba ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ab ’i Beroya tubasanga mu Ibyakozwe n’intumwa17 :10-15. Muri kiriya gihe, Pawulo na Sila bageze mu duce dutandukanye bigisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo abantu bose. Bakigera i Beroya, twasomye ko ku ikubitiro binjiye mu isinagogi y’Abayuda.

« Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y’Abayuda. »(Ibyakoz17 :10)

Duhereye hano turabonako ab’i Beroya bari batarakizera Kristo igihe Pawulo na Sila bahuraga nabo , gusa bari Abayuda bafite uyu mwihariko:
“Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.”(Ibyakoz 17:11)

Uhereye hano , biragaragara ko abakristo b’i Beroya, n’ubwo batari barahuye na Kristo, ariko bari bafite umuco n’imyitwarire yo gusoma no kwiga ibyanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko, niba ari amagambo y’Imana. Ntibahitaga bemera ibyo Pawulo ababwiye ahubwo bashakishaga mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye niba ari byo.

Bari abantu bari bazi ibyanditswe ku kigero kiri hejuru , byari byarabaye ubuzima bwabo bwa buri munsi, cyari igitabo cyonyine bagenderaho bashakisha ukuri. Kuko bari bazi ijambo ry’Imana , bamenye ukuri kw’ubutumwa bwa Yesu Kristo Pawulo yababwiraga , maze barizera:
“Nuko benshi muri bo barizera, n’abagore b’icyubahiro b’Abagiriki, n’abagabo batari bake.”(Ibyakoz17:12)

Dukomeza dusomako Pawulo na Sila Abayuda b’i Tesalonike babakurikiyeyo kugirango babangamire umurimo wabo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ariko ab’i Beroya, bizeye bahisemo kurinda Pawulo bamwohereza ahandi.

Ni ayahe masomo twakura ku bakristo b’i Beroya?

1.Tugomba kwemerera ijambo ry’Imana rikaba ari ryo ryonyine ridutandukaniriza ukuri n’ibinyoma

Abakristo benshi b’uyu munsi bashakishiriza ukuri ahantu hatandukanye kurusha uko bagukura muri bibiliya. Ntaho wavana ukuri cyangwa amabwiriza yuzuye atari muri bibiliya.

2.Dukwiye guhora dushakisha iminsi yose ukuri kuri mu byanditswe

Kwiga ibyanditswe bikwiye kuba ubuzima bwacu bwa buri munsi.. Umwami Yesu yaravuze ati:
“Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.”( Yohana4:34)

3.Tuba twiteguye kumenya ukuri kose kw’Imana iyo tugize umuhate wo kwiga ibyanditswe

Abakristo b’i Beroya bari bazi ukuri ku butumwa bwiza kuko bahoraga bashakisha ukuri kw’ijambo ry’Imana. Igihe Pawulo na Sila bazaga kuhigisha ubutumwa bwiza , abenshi muri bo bihutiye kureba ukuri k’ibyo bababwiraga, ukuri kwerekeye Yesu Kristo maze baramwizera.

Uko dusoma ijambo ry’Imana kenshi niko tugenda tumenya ukuri kurimo. Reka twifuze amata y’Umwuka kuko azadukuza akatugeza no ku gakiza.

“Mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.”(1 Petero2:2)

[email protected]