Amasomo 3 twakura kuri Ananiya na Safira babeshye bagapfa

Ibyabaye mu Itorero rya mbere bitwigisha byinshi muri iki gihe. Urupfu rw’umugabo n’umugore aribo Ananiya na Safira bapfuye bidatewe n’ingorane cyangwa kugirirwa nabi , ahubwo kuko babeshye Imana,rukwiye kuduha amasomo aduhindura, bityo tukagaruka ku Mana.

Kugirango turusheho kubyumva neza, reka turebere hamwe uko Itorero rya mbere ryabagaho.

Ibyakozwe n’Intumwa 4:32-35 hatubwirako abizeye Umwami Yesu bahuzaga umutima n’inama: “Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga. Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.

Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze bakabishyīra intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.”( Ibyakoz4:32-35)

Tugendeye k’uko babigenzaga, reka turebere hamwe icyo twakwigira ku rupfu rwa Ananiya na Safira:

Mu Ibyakozwe n’Intumwa 5:1-4 hagira hati:

“Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyīra intumwa. Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?
Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigīra inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.”(Ibyakz5:1-4)

Ananiya na Safira ubwabo bagize icyo bagurisha ngo bagire icyo batanga. Ikibazo hano si uko batatanze , ikibazo n’uko bagambiriye kubeshya. Ananiya na Safira bemeye kugurisha umutungo wabo, ariko babeshye ku biguzi byayo. Agabanyaho ,ikindi gice agishyira intumwa.
Birumvikanako bigengaga ku isambu yabo bagurishishe. Igihe bayigurishaga bari bafite ububasha bwo gukoresha ibyo biguzi icyo bashaka. Ntibagombaga kubeshya ariko bahisemo kubeshya. Babeshye Imana barapfa,maze urupfu rwabo rutera abantu gutinya Imana.

Aya ni amasomo dukwiye kwigira ku rupfu rwa Ananiya na Safira:

1.Imana ibona buri kintu cyose, n’ibyo tugerageza guhisha: Ananiya na Safira bagerageje kubeshya Petero n’Intumwa ariko ntibashoboraga kubeshya Imana kuko Ibasha kumenya ibyo tugerageza guhisha ahantu h’ibanga. Ntidushobora kugira ahantu na hamwe twahisha Imana.

2. Gukunda amafaranga bizana gukora icyaha: Bibiliya ivugako gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose( 1 Timoteyo6:10).Gukunda ubutunzi bitera umuntu gukora ibyaha by’ubwoko bwose.
Ibyabaye kuri Ananiya na Safira byari ukubeshya Umwuka Wera no guhinyura kugira ubuntu. Ku rundi ruhande ni ubujura, kurekesha abandi gufasha ndetse no kubeshya .
3. Iyo tubeshya, si abantu tuba tubeshye, ahubwo tubeshya Imana : Dukwiye kumenyako igihe cyose umukristo abeshya, aba atabeshye abantu ahubwo abeshya Imana.

Tugomba kumvako buri cyose dukora tugikorera Imana. Niba tubeshye umuntu tuba tubeshye Imana. Niba twibye umuntu, tuba twibye Imana kandi ibyo dukora byose bishobora kugira ingaruka ku mibanire yacu n’ Imana.

[email protected]