Amasomo 3 abagore bakwiye kwigira kuri Abigayili wo muri Bibiliya


Abigayili ni umugore w’intwari, wari ufite ubwenge kandi agatekrerereza urugo rwe. Ibyo byatumye arokora umugabo we n’abagize urugo rwe igihe Dawidi yari amaze gufata umwanzuro wo kubarimbura.

Izi ni inama buri mugore wese akwiriye kwigira kuri Abigayili

Kwihanganira uwo mwashakanye : Abigayili na Nabali ntibari bakwiranye. Urebye, Nabali byari kumugora gushaka umugore mwiza, mu gihe Abigayili we yisanze yarashatse umugabo mubi cyane batari bakwiranye. Ni iby’ukuri ko uwo mugabo yari afite amafaranga, bigatuma yumva ko ari igitangaza. Ariko se abandi bo bamubonaga bate ? Kubona undi muntu Bibiliya inenga nka we ntibyoroshye, dore ko n’izina rye risobanura “ikigoryi” cyangwa “ikiburaburyo.” Ese ababyeyi be ni bo bamwise iryo zina akivuka, cyangwa ni iryo bari baramuhimbye ? Uko byaba byaragenze kose, ibye byabaye aka wa mugani ngo “izina ni ryo muntu.” Nabali yari “umunyamwaga n’umunyangeso mbi.”

Kutaba umwibone kubera ubwiza bw’inyuma : Abigayili yari atandukanye cyane na Nabali. Izina rye risobanurwa ngo “natumye data yishima.” Ababyeyi benshi b’abagabo baterwa ishema no kubyara abakobwa beza. Ariko umubyeyi w’umunyabwenge we arushaho kwishima iyo abonye umwana we afite ubwiza bwo mu mutima. Usanga akenshi iyo umuntu yagize amahirwe yo kugira uburanga, atihatira kugira imico myiza, urugero nko kwitonda, ubwenge, ubutwari cyangwa kwizera. Icyakora, Abigayili we ntiyari ameze atyo. Bibiliya imuvuga neza kubera ubwenge bwe n’uburanga bwe.

Kumenya guca bugufi no gusaba imbabazi: Ibyo Nabali yari yakoze byatumye imihangayiko Abigayili yari asanzwe afite irushaho kwiyongera. Yari yahangaye gutuka Dawidi, wari umugaragu wizerwa w’Imana. Samweli yari yaramusutseho amavuta, bityo ahishura ko Dawidi ari we Imana yari yaratoranyije kugira ngo asimbure Umwami Sawuli (1 Sam 16:1, 2, 11-13). Dawidi yabaga mu butayu ari kumwe n’ingabo 600 zari zimushyigikiye, kubera ko yari yarahunze Umwami Sawuli wamugiriraga ishyari agashaka kumwica. Dawidi amaze gutukwa na Nabali yararakaye cyane afata umwanzuro wo kuzana n’ingabo ze bagatsemba abantu b’igitsina gabo bo mu rugo rwa Nabali.

Abigayili yafashe iya mbere kugira ngo aburizemo icyo gikorwa kibi cyari hafi kuba. Aho kugira ngo amere nk’umugabo we Nabali, we yagaragaje ko yari yiteguye gutega amatwi, aho kumera nk’umugabo we wari wanze kumva ibyo umusore wari uje kubaburira yavugaga.

Abigayili yahise agira icyo akora atazuyaje. Bibiliya igira iti “nuko Abigayili arihuta.” Iyo nkuru ya Bibiliya ibonekamo inshinga zumvikanisha ‘kwihuta’ incuro enye zose, yerekeza ku byo uwo mugore yakoze. Yateguriye Dawidi n’abantu be impano zihagije. Izo mpano zari zigizwe n’imitsima, vino, inyama z’intama, ingano zikaranze, inzabibu zumye n’imbuto z’umutini.

Abigayili yafashe urugendo bidatinze, Abigayili yaje guhura na Dawidi hamwe n’ingabo ze. Icyo gihe nabwo Abigayili yagize icyo akora atazuyaje maze ahita ava ku ndogobe, yicisha bugufi imbere ya Dawidi (1 Sam 25:20, 23). Yahise asuka ibyari ku mutima we, yinginga cyane Dawidi kandi asabira imbabazi umugabo we n’abo mu rugo rwe.

Ubwenge bwa Abigayili no kumenya kwicisha bugufi agasabira imbabazi umugabo we nibyo byatumye Dawidi ahindura imigambi yari yafatiye urugo rwa Nabali.