Amasezerano ababyeyi bitegura kubona umwana bakwiye kuzirikana

Abashakanye bitegura umwana , baba bafite inzozi n’ amatsiko menshi y’umwana ugiye kuvuka .Rimwe na rimwe hari igihe haba ingorane mu gihe umubyeyi atwite n’impungenge ku buzima bw’umwana ariko muri byose bakwiye kwiringira Imana, bagafata ubuhungiro muri yo kuko itajya isubiza inyuma ijambo yavuze, kuko isohoza isezerano yasezeranye.


Niba witegura vuba kuba papa na mama cyangwa ukaba uri umubyeyi witegura kubyara undi mwana vuba, aha hari amasezerano y’Imana ukwiye kwitaho:

1. Imana izagukiza

“Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.”( Yesaya 43:2 )

Buri mubyeyi asengera kugira ubuzima bwiza atwite , ariko tuzi abantu bari abizera bahamye bagiye bahura n’ingorane mu gihe bari batwite. Ariko Imana idusezeranya kubana natwe mu byiza no mugihe twumva tugenda mu mazi maremare asuma.

Abagore benshi ntibaba bizeye ko bazakira inda kubera ububabare n’umuhangayiko cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima, ariko bakwiye kwizera Imana ikabana nabo buri gihe.

2. Imana niyo itanga ubudasa n’ubwiza

“Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza. Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, Ubwo naremerwaga mu rwihisho, Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi.”(Zaburi 139:13-15)

Imana ubwayo niyo ikora umurimo wo kuremera umwana munda ya nyina. Ntidushobora kubibonesha amaso ariko Imana niyo yita ku mwana ikamurema uburyo bwihariye buyishimishije. Humura rero umwana wawe azaba yihariye, ari mwiza kandi ashimishije Imana.

3. Imana niyo izi umugambi n’icyerekezo

“Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe.”(Zaburi139:16)

Imana ifite umugambi kuri buri muntu. Abenshi muri twe ntibazi ikizatubaho ejo cyangwa ku munsi ukurikiyeho ariko Imana yo yari izi iminsi yacu n’ibizatubaho mbere y’uko tuvuka. Bibiliya ivugako Imana yaduteguriye imirimo tuzakora. Ntituzi ibyo tuzakora ahazaza ariko Imana irabizi.

“kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.”(Abefeso2:10)

Bagabo namwe bagore mushyire ibyiringiro byanyu ku Mana kuko …. “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.”(Abaroma10:11)

Sophie @agakiza.org