Amakuru y’ibyo Imana yagukoreye akwiye gukura umutima abadayimoni. Ev. Adda

Amakuru y’ibyo Imana yagukoreye akwiye gukura umutima abadayimoni.

Yosuwa 2: 10-11
"kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n’ibyo mwagiriye Abami bombi b’Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.

Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n’umwe mutakuye umutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi." (Iki ni ikiganiro cyabaye hagati y’abatasi b’abisirayeli n’ umugore w’indaya w’iyeriko witwaga Rahabu wari ubahishe igihe bajyaga gutata Yeriko)

Igihe abisirayeli biteguraga gutera Yeriko, inkuru zabo zari zaramamaye. Bati hariho abantu badasanzwe bambutse inyanja itukura n’amaguru.Ibyo bakoreye abami b’Abamori Sihoni na Ogi, byaramenyekanye. Byari ibitangaza byakozwe babifashijwemo n’Uwiteka. Byaramenyekanye.

Bagiye gutata I Yeriko basanga amakuru yabo arazwi na ndetse bahavana andi mashya batari bazi. Rahabu ati nta muntu mutakuye umutima! Ahooo. Ati twarabyumvise dushya ubwoba. Dore imbaraga rero. Umuntu ufite ubwoba biroroshye kumwirukankana.

Burya hari ibintu Imana yagukoreye byateye ubwoba abadayimoni. Wenda ntabyo uzi nicyo kibazo. Ariko bya bindi byose Imana yagukoreye, bya bindi byo kugukura hamwe satani yari yakuboheye ukavayo burya byatumye abadayimoni bashya ubwoba.

Menya neza ko hahantu wanyuze hakomeye ukahasohoka kubera Imana burya byatumye abadayimoni batinya. Hagarara kuri iyo ntsinzi ya mbere utere umudugudu w’abadayimoni bakurwanya uranesha kuko amakuru bagufiteho arakaze baragutinya.

Nuko Rahabu ati twamenye kandi ko Uwiteka Imana yanyu ari Imana yo hejuru mw’ijuru ndetse no mw’isi. Ngaho mbwira. Rahabu ko yari Malaya yamenye gute Uwiteka? Ko Uwiteka ryari izina rishya muri iyo minsi Imana yari yahaye Mose ngo arishyire Abisirayeli?

Imana yacu ntiyihishira iramenyekana. N’amazina ntahishwa aramenyekana. Ariko ugasanga twebwe dushaka kuyipfurika ahantu tugasa n’abayicaye hejuru. Ibikorwa byayo birivugira.

Abadayimoni barayizi. Kuki utinya? Reka abadayimoni batinye. Vuga Imana.
Bareke bakangarane hari amakuru bafite. Reka bashye ubwoba nibo bakwiye kugira ubwoba kuko wowe wegamiye umugabo ukomeye.

Witinya. Komera shikama, hangana. Wikumva ayo majwi aca intege. Ni intwaro y’abadayimoni. Hagarara kubyo Uwiteka yakoze ubushize uvunagure intwaro z’abadayimoni.

Yesu aguhe umugisha cyane.

Umunsi mwiza.

Ev. Adda