Amahame atanu adahinduka mu isi, ntibakakubeshye

Abantu benshi bakunda kwibaza ibibazo byinshi ku bintu bitandukanye bibera mu isi bibabaza abayirimo cyane cyane abakijijwe, nyamara ntibyoroshye kubona ibisubizo. Igisubizo gihari ni kimwe, ni ukumenya ko ari uko bigomba kumera hanyuma ukizera ko bizashira tugeze muri gakondo.

Muri iyi nyigisho turagaruka kuri bimwe mu bintu udashobora gusengera ngo biveho, kuko ariko byagenwe n’Imana bityo bihinduka amahame ndakuka hano mu isi, kuva aho Imana yabitegekeye kugeza aho abera bazavira mu isi, ntacyo wakora mngop ubihindure.

1. Satani yanga abantu kandi kabone n’uwamukunda we ntamukunda

Ibyago byose tugira mu isi byatewe n’uburiganya bw’umwanzi satani anyuze mu nzoka ishuka Adamu na Eva bacumura ku Mana. Kuva ubwo Imana yashyizemo urwango rukomeye hagati y’umuntu na Satani, bikaba agahebuzo rero ku bakijijwe kuko azi ko azashya ntashaka kuzashya wenyine, ashaka ko umuntu nawe arimbuka nkuko yabigambiriye kera kuva ahemuza umugore mu Edeni.

Rero satani ni umwanzi wacu ibyo ntibihinduka iyo aduciye urwaho araduhemukira kandi byagenwe n’Imana. Itangiriro 3:15

2. Umugore igihe cyose ababazwa no kubyara.

Ibi nabyo byategetswe icyo gihe kuva umugore yarenga ku ibwiriza ry’Imana akemera kumvira satani agahemuka. Rero Imana niyo ibigiramo uruhare ngo umugore utwite ababazwe cyane ntiwanabisengera ngo biveho kuko ni ihame, ntibakakubeshye ngo hari icyo babigufashaho kuko yabyivugiye ubwayo ngo: “Nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda, uzajya ubyara abana ubabara.” Itangiriro: 3:16

3. Umugore azahora akenera umugabo ibihe byose. Umugabo nawe azahora ahangayikiye ubuzima bw’umugore we.

Imana irema umugabo yamuremeye umufasha umukwiye , kandi bimenyerewe ko umuntu ugufasha ari ukurusha ubushobozi, kuko nawe usaba imfashanyo aho ubona ko utashobora. Ariko kuva iki gihe Imana yategetse ko umugabo aba umutware hanyuma ukwifuza k’umugore kugaherera ku mugabo. Itangiriro: 3:16

Ntabwo umugore utarigeze ashaka yanyurwa nabyo, ni ikigeragezo gikomeye kuko naho yagira ibyo ashaka byose ikimukwiye ni uko yitwa umugore kandi yitwa umugore kuko yabonye umugabo, kandi iyo bari kumwe nibwo yumva atuje akumva ari aho akwiye kuba kuko niko Imana yabigennye. Icyakora si byiza, ariko kandi birumvikana kuko byaje mu buryo bw’igihano. Bikomeye ku rwego n’uwabihisemo yahawe izina ry’ “Uwihaye Imana

Niyo mpamvu abagabo basabwa cyane korohera abagore bakabakunda kandi ntibabatsikamire, kuko Imana yagennye ko aribo buruhukiro bw’abagore nk’uko twabisomye. Aha bikanakomerera abagabo cyane kuko bafite inshingano ikomeye yo kurinda abagorero babo byanaba ngombwa bakabitangira nkuko Kristo yitangiye itorero. Hari igihe abantu batabyitaho bakumva ko nta kibazo, ariko kabone n’ubwo leta itabimenya ngo ibibaryoze, Imana yo ntihishwa izabakurikirana ku munsi w’urubanza kuko byanditswe ngo: “ Bagabo mukunde abagore banyunk’uko Kristo yakunze itorero akaryitangira.” Abefeso: 5:25

4. Kugeza ubwo umugabo azapfira ntazabura kugorwa n’imibereho.

Birashoboka ko baguhanuriye ko Imana ibirangije byose, ariko barakubeshye. Iteka uzarya urushye, kandi n’umuruho uzajya ushira hashibuka undi. Ntuzigera uba mu isi udafite ikiguhangayikishije. Ibi nabyo ntacyo wabihinduraho kuko byavuzwe n’akanwa k’Imana ubwayo. Kandi handitse ngo bizaguma gutyo kugeza ubwo uzasubira mu mukungugu aho wavuye. Itangiriro: 3: 17:19

Niyo mpamvu bidashoboka na rimwe ko umugabo atuza atari gushakisha kabone nubwo yaba atunze ibisaga, akomeza guhangayikira n’ibyo atazaryaho kuko Imana yamugeneye umuruho wo kugeza avuye ku isi. Icyakora ushobora kubona umugore cyangwa umukobwa wabonye ayo yashakaga agatuza akagubwa neza ndetse akagusaba gusohoka buri munsi kuko ntabwo guhangayikira ubuzima Imana yabimuremeye, inshingano ye ni ukuganduka, akaba n’umufasha w’umugabo aho yagize intege nke, kandi nkuko twabibonye haruguru, ugufasha burya aba akurusha ubushobozi, ni nayo mpamvu umugabo ashobora kunanirwa kubona icyo ashaka ku mugore ariko si kenshi umugore ananirwa kubona icyo ashaka ku mugabo, kuko ni umufasha. Mu yandi magambo amurusha imbaraga kabone naho umugabo yaba umunyamaboko.

Mwibuke ibyabaye ku munyamaboko wo muri Irirayeli witwaga Samusoni, yatsinzwe urugamba kubera imbaraga z’umugore. Eliya yari umuntu ukomeye yishe abahanuzi b’ibinyoma 850 nyamara amenye ko nyirabuja w’abo bahanuzi amuhiga arahunga. Tekereza kwica abantu 850 ugahunga umugore umwe. 1Abami: 19:2-3

Imana ntiyahaye abagore ubushobozi bungana butyo kugira ngo bakore ibibi, iyabaga babimenyaga bagira umusaruro ukomeye. Wibuke inkuru za Esiteri. Uyu yasobanukiwe icyo ari cyo aba umutabazi w’abayuda bose. Esiteri:7…

Mwibuke kandi ko mu mwari witwaye neza akarinda agaciroke witwaga Mariya ariho havutse umucunguzi wa twese Kirisito. Ingero twatanga ni nyinshi, ibi ni ukuri niko Imana yabigennye ntacyo wabihinduraho, abagabo ni abanyamaboko ariko abagore ni abanyabushobozi.

Wakwibaza ngo: “Kuki umugabo yahawe kurinda umugore kandi wumva umugore amurusha ubushobozi?” Nakwifashisha ibifatika tubona mu isi mu gusubiza icyo kibazo. Ntirindwa cyane umunyamumaro cyangwa umunyabushobozi kuruta umuntu usanzwe. Abasanzwe barindirwa hamwe muri rusange bakarindwa n’abanyamaboko. Ariko umunyabushobozi bwinshi arindwa by’umwihariko, kandi arindwa n’abanyamaboko kuruta abandi ariko aba abarusha ubushobozi.

Urugero:
- Abakuru b’ibihugu barindwa bikomeye kandi nibo banyabushobozi bakuru mu bihugu byabo.
- Adafite ubutunzi bwinshi nibo barinda abakire cyane.
Birajya gusa rero n’ibyo twavugaga haruguru, ntacyo wabihinduraho niko Imana yabigennye.

5. Byanze bikunze uwavutse wese azapfa

Tujya twumva nanone abantu baburanya Imana ngo babahanuriye ko abantu babo batazapfa hanyuma ngo barapfa. Ndakubwiza ukuri ko uretse nuko uwawe yapfuye nawe ubwawe uzapfa, kabone nanjye ubikubwira nzapfa. Niko Imana yabigennye ntacyo wabihinduraho. Kandi kuba ntawe uzi umunsi n’igihe azapfira niyo mpamvu ntawe upfira igihe cyangwa ngo apfe kitageze, burya iyo umuntu apfuye bigakunda kiba cyageze.

Iyo igihe Imana yakugeneye kirangiye bihuye n’umugambi wayo, urapfa. Mbibutse ko satani yagusaba akakugerageza ibishoboka byose, ariko umwanzuro witwa gupfa umwuka ugahera bagashyira uturuka ku Mana yonyine. Niko byagenze kwa Yobu, Imana yabwiye satani ko imwemereye kumugerageza ariko ko itamuhaye ubugingo bwe.

Rero, bamwe bapfa bakuze abandi bakiri bato abandi bari bageze ahashimishije nko ku kigero cyo kubaka ingo, amazina yose wabiha byaba gukinduka, gukenyuka n’ibindi byakunda, ariko icyo bihuriyeho byose nuko igihe cyabo kiba cyageze. Ninayo mpamvu nkwibutsa Muvandimwe ko dukwiye guhora twiteguye. Abavuga ko gupfa udashaje atari umugambi w’Imana nabibutsa ko n’umwana wayo yapfuye akiri mu myaka 30 kandi aho niho abenshi bavuga ko ari satani ubikoze. Byose birangizwa no gupfa.

Intego nkuru nari mfite muri iri jambo kwari ukwibutsa abizera ko nta mudendezo wuzuye abantu b’Imana bafite mu isi. Mwirinde ubuhanuzi bw’ibinyoma bubakangurira gukunda no kugundira isi. Aho tuzabaho tutagitsikamiwe n’aya mahame ni mu ijuru. Icyo ukora iyo ukumbuye iwanyu urusheho kugikorera gukumbura ijuru niho tuzaba tutababara na gato. Ibindi bisa no kwigomeka kuri aya mahame ari naho hava ibyaha byinshi byo guhemuka no kugomera Imana.

Bavandimwe iwacu si ino, twe kurwanira umudendezo mu mugabane utari uwacu, ahubwo twitwararike nk’abari iwabandi, dukumbure kandi duharanire kuzagera iwacu. Abafiripi: 3:20

[email protected]