Amagambo udakwiye kubwira umuntu uri mu gahinda ko kubura uwe

Muri ubu buzima habamo urusobe rw’ibibazo bitera abantu agahinda ndetse bakumva icyaba cyiza kuri bo bahitamo gupfa. Ariko umuntu ubabaye aba agomba kwitabwaho cyane , hirindwa ku mubwira amagambo amwongerera agahinda n’umubabaro.

Elizabeth Lombardo, umuhanga muby’imitekerereze i Chicago yavuzeko abantu benshi bivugira ibintu byiza bivuye mu mitima yabo ariko rimwe na rimwe ugasanga ibyo bavuze ni bibi. Yerekanye ko hari igice cy’abantu babura icyo kuvuga bagahitamo kwicecekera ariko ni byiza kuvugako ubabajwe n’uwagiye.

Aha hari amagambo udakwiye kubwira uwabuze uwe :

Aruhukiye ahantu heza/mu mahoro

Iyo umuntu wakundaga yitabye Imana, birashoboka ko gutekereza ko ari ahantu hatuje , heza ariko birakomeye kubwira aya marangamutima umuntu ufite ako gahinda kuko aba atiteguye kumva ibi ahubwo akenshi baba bumva gupfa byabarutira kubaho.

Inzobere Lombardo yavuze ko aho kubabwira ibi, ari byiza kureka ufite agahinda akaba ari we uvuga :“ Ndishimye kuko nzi neza ko Aline, mama,… aruhukiye mu mahoro” Ni ikintu cyiza kigaragaza amarangamutima ye ariko wiba uwa mbere uvuga ibi.

Urabizi ko yapfuye

Rimwe umurwayi wari ufite umuvandimwe wari urwaye igihe kirekire aza kwitaba Imana. Nyuma y’urupfu rwe umuntu aba araje aramubwira ati: “ Ugiye kubabara cyane, wamenye ko yapfuye?
Birumvikana icyo si ikintu cyo kuvuga muri icyo gihe kuko ntacyo uba uvuze. Singombwa kwibutsa ufite agahinda ko uwe yapfuye byarangiye.

Ese ubu nagufasha iki?

Ni byiza kugira icyo ufasha umuntu uri mu gahinda, ukamuba hafi.Ukwiye kwibwiriza ukamukorera ibyo ubona by’ibanze.
Urugero , umugore wapfushije umugabo akaba asigaranye abana bato, ushobora kumutumira n’umuryango we mugafatira amafunguro hamwe nko muri wikendi (weekend), cyangwa ukajya ujyana abana ku ishuri ukanabacyura ,…. Ibyo byose bituma akomera akumva ko atari wenyine.

Ntukwiye kumwereka uko akwiye kwitwara muri ibyo bihe

Ben Michaelis,umuhanga muby’imitekerereze ukorera mu mugi wa New York akaba n’umwanditsi wa ‘Your Next Big Thing’ yavuze ko aho kubwira umuntu ufite agahinda uko akwiriye kwifata , ahubwo mubaze uko amerewe. Igihe agusubije wimuvuguruza.

Yavuze ko agahinda ari ikintu gikomeye, kandi buri wese ntaba yiteze imyitwarire iri bumurange nyuma yo kumva uwapfuye, ahubwo akenshi usanga bagaragaza uruvange rw’amarangamutima nk’umujinya, kwishinja amakosa, gukomereka, bamwe ukabona ntacyo bibabwiye ukabona bafite gukomera.

Irinde ijambo ryose ritangizwa na “Byirengagize, byibura bipfa kuruta hagiye runaka urasigara,…”

Muri kamere y’ikiremwamuntu habamo kwifuriza umuntu wahuye n’ingorane kongera kumererwa neza ariko iyo bigeze ku gahinda, ni byiza kwemera ko ntakintu wavuga kikavanaho agahinda. Ahubwo ukwiriye kumubwira akihangana ku bw’uwo muvandimwe wabavuyemo kandi ko witeguye kubafasha bishoboka muri icyo gihe cyose .

Ni byiza kutabwira amagambo yongerera agahinda ubabaye , ahubwo ukwiye ku mufasha ukamuhumuriza, ukamubwira amagambo atuma akira vuba , agasubira mu buzima busanzwe.

src :www.health.com

[email protected]