Adamu, umurinzi wa mbere , umukurambere w’ indangare.

“Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe” (Ibyahishuwe 3:11)

Ubwo Imana yaremaga isi, yamaze kurema umuntu imuha isi ngo “ayirinde”. Bibliya ibivuga neza ngo “Uwiteka Imana ijyana wa muntu imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo ayirinde” (Itangiriro 2:15). Hano biragaragara neza ko umwe mu mirimo ya mbere Imana yahaye umuntu harimo no kurinda isi. Iyo Imana iba izi ko nta kibazo kandi ko izayirindira, ntabwo iba yarahaye Adamu uwo murimoBiragaragara ko umurimo wo kwita ku isi Adamu agomba kuba yarawukoraga neza kuko ntaho batubwira ko Imana yagaye imirimo ye. Imana yararemaga Adamu akita amazina . Nta nyamaswa cyangwa ikindi cyose cyaremwe cyasigaye kidafite izina. Umurimo wa mbere yawukoze neza. Kandi natwe imirimo twahawe turayikora pe!

Iyo ndebye ukuntu abantu bavunika bakorera Imana, iyo ndebye ukuntu abapasitori bitanga kandi abenshi bahembwa umushahara w’ intica ntikize cyangwa nta nuwo bafite, iyo ndebye ukuntu abavugabutumwa benshi bitanga kandi akenshi nta n’ icyo bahembwa, iyo ndebye ukuntu abaririmbyi batanga igihe cyabo ndetse n’ ubuhanga, ntawashidikanya ko twitanga tugakora.

Ariko na none iyo uhindukiye ukareba ibyaha dukorera muri iyo mirimo, iyo ureba ubuswa n’amakosa bigaragara kenshi mu byo dukora, ntawashidikanya ko turi indangare. Kandi dufite aho tubica: Adamu ni we wabaye umurinzi wa mbere, kandi ni we wabaye indangare ya mbere. Umugani w’ Abanyarwanda ugira ngo “isuku igira isoko, umwanda ugira akazu” kandi ngo “imfura na se barangana”!

Ubwo Imana yabwiraga Adamu kurinda isi, ni uko yari izi ko hari ushobora kuyangiza. Ariko Adamu ntiyabyitayeho ngo abaririze amenye neza icyo agomba kurinda cyangwa uburyo agomba kubikora. Wenda iyo aba yarabajije Imana icyo agomba kurinda iba yaramuhishuriye ko hari umwanzi, sinshidikanya ko iba yaramuhishuriye uburyo bwo kumutsinda.

Ariko Bibliya itangira igice cya 3 cy’ icyo gitabo cy’ Itangiriro itubwira ngo “inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishamba zose Uwiteka Imana yaremye.” Ubwo Satani yazaga kwangiza isi, ntabwo yaje ari malayika, ahubwo yafashe isura Adamu yari amenyereye, aza mu nzoka kugira ngo ayoboke uburari.

Kandi umugambi we yawugezeho kuko maaherezo yashoboye kugusha Adamu na Eva, abambura ubutware bwabo kandi isi bari bashinzwe kurinda arayangiza. Mu kindi gice turaza kugaruka ku kumenya uwo turwana na we nka kimwe mu byangombwa by’ umurinzi mwiza ariko tube tuzirikanye hano ko Imana ivuga ko “Inzoka yarushaga izindi nyamaswa uburiganya” umwanzi turwana akoresha uburiganya , ni yo ntwaro ye ya mbere kandi ni yo yatumariye abantu. Kenshi yinjira yishushanije, hari nubwo aza asa na “malayika w’ umucyo”

Kayini, Ndi Umurinzi wa Mwene Data se?

Ubwo Satani yari amaze konshya Kayini ngo yice mwene se Abeli, Imana ubwayo ni yo yagiye kumureba maze iramubwira iti “nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, dore ibyaha byitugatugiye ku rugi kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka” (Itangiriro 4:7). Aha na none Imana ni yo yahamagaye Kayini ngo yirinde, ngo arwanye ibyaha kuko yari hafi kugwa mu mutego. Ariko aho kwirinda, Bibliya ikomeza itubwira ngo Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira murumuna we Abeli aramwica”(Itangiriro 4:8). Tekereza nawe: Kayini Imana yaramuburiye, ndetse na we aragenda abibwira Abeli ariko arangije abirengaho aramwica. Dushobora guseka Kayini ko yakoze ibintu nk’ ibyo ariko buri munsi mbona abantu bagenda mu nzira ze: bazi neza ibyo Imana yababwiye gukora cyangwa ibyo yababujije , ndetse babyigisha abandi ariko bagahindukira bakabikora. Abo ntabwo ari abarinzi.

Ntibirinda ubwabo kandi nta n’ubwo barinda neza “icyo Imana yababikije” (2 Timoteyo 1;14). Inkuru ya Kayini turayizi uko irangira, ubwo Imana yamubazaga iti “Abeli murumuna wawe ari he?”. Aho kwemera icyaha, kayini yaragihakanye ahakana n’ uburinzi bwe kuri mwene se ubwo yasubizaga ngo “ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” (Itangiriro 4:9) Ndi umurinzi wa mwene data ? Icyo kibazo cya Kayini cyarangije gusubizwa kuko Imana idutegerejeho kuba abarinzi ba bene data.Ariko uno munsi Imana ije ikatubaza bene Data bose twabonye bagwa, abo twabonye bava mu buntu bw’ Imana, ije ikatubaza iby’abavandimwe, abaturanyi cyangwa abo dukorana barimbukira mu byaha, Imana itubajije icyo twakoze ngo tubagarure mu nzira twayisubiza ngo iki?.

Aho ntitwavuga nka Kayini ngo “ndi umurinzi wa mwene data se?” Ubwoko bw’ Imana bukeneye kumenya ko twahamagariwe kuba abarinzi b’ imitima yacu n’ ubugingo bwacu ariko turi n’abarinzi ba bene Data. Hakenewe abarinzi! N’ ubu nandika aya magambo numvise ntsindwa kubw’abantu benshi twakoranye umurimo ariko ubu bakaba baraguye, mu bavandimwe banjye, mu nshuti zanjye no mu baturanyi harimo benshi bagenda mu nzira y’ igihogere ibajyana kurimbuka, nyamara kenshi nibagirwa no kubasengera.

Isengesho: Mana, umbabarire kuba ndi kwigisha abandi ibyo nanjye ntakora neza! Ungire umurinzi utari indangare.

 Inyigisho ya Pasteur Antoine Rutayisire