Umuhanzi MUKAMUGANGA REHEMA yasize hanze indirimbo nshyashya"MUNGU NI MUNGU" avuga aho Imana yamukuye

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo MUNGU NI MUNGU yamaze gushyirwa hanze n’umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Madame MUKAMUGANGA REHEMA aho avuga ko yahuye n’intambara nyinshi akabura umutabara ariko Imana yo ikaza kumutabara

MUKAMUGANGA REHEMA avuga ko yahuye n’ubuzima bubi, buruhije ndetse bukomeye aho yavuye mu idini y’abayisilamu agahinduka igicibwa mu muryango ntagire umwitaho akarwara akagera kure Imana ikaza kumusanga ukamuganiriza ndetse ikamukiza.

MUKAMUGANGA REHEMA agira ati:” iyi ndirimbo nayishyize mu rurimi rw’igiswahili kugira ngo igere kure haba mu bihugu by’uburasirazuba bw’afurika ndetse no hirya yaho kuko irimo ubutumwa buvuga ku buzima nanyuzemo nkabura uwantabara ariko nkaza kubona ko nyuma yo kwangwa no gutereranwa n’abantu Imana yo iba ihari kandi yiteguye kugutabara”.

Yakomeje agira ati:”nahuye n’ubuzima bubi ubwo nahuraga n’uburwayi bukomeye Imana iza kunsanga ndwaye iramvugisha irankiza ndetse impa amahoro nari narabujijwe no kwangwa n’imiryango n’inshuti bampora ko navuye mu idini y’abayisilamu”.

MUKAMUGANGA REHEMA Yongeyeho ko nyuma yo kuva muri isilamu nta n’uwamvugishaka ariko yakomeje kwisengera Imana nayo ikamufasha kugeza aho ubu abona batangiye kumugarukira,ubu basigaye bamusuhuza kandi mbere bataramwikozaga. Yakomeje avuga ko Imana ari Imana, Imana ntihinduka, imiryango yaguta ariko Imana ntiyaguta, ngwino kwa Yesu reka kwiringira abantu umuntu wese yiringire Imana yonyine kuko niyo igira icyo irema ikagikomeza.

Yasoje agira ati:”nasahatse gutanga ubutumwa muri iyi ndirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili kugira ngo ubutumwa buyikubiyemo buzagere kure, uretse ko hari n’izindi nagiye nkora ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda kandi nizera ko buri wese uzazumva zizamugirira akamaro kanini”.
MUKAMUGANGA REHEMA avuga ko nyuma yo gukizwa ubu abona ibintu bye bigenda neza, dore ko iyo atari kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana aba ri gukora akazi ka Decoration

MUKAMUGANGA REHEMA avuga ko nyuma yo gukizwa ubu abona ibintu bye bigenda neza, dore ko iyo atari kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana aba ri gukora akazi ka Decoration.



Umva MUNGU NI MUNGU by REHEMA (Official Audio 2018)