Abantu mu byiciro by’amahitamo

GUTEGEKA 30.19-20

19.Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe.

Ku bw’ubushake bwayo, Imana ntiyahisemo gutwaza abantu agahato, ni cyo cyatumye ibagenera impano nziza yo kubasha kwihitiramo hagati y’ikiza n’ikibi.

Icyakora, guhitamo neza biratugora kuko imitima yacu yuzuyemo isi cyane ari na yo dutuyemo.

Amahirwe dufite ni uko Adamu akimara gucumura ku bwo guhitamo nabi, Imana na yo yahise ishyiraho umushinga mwiza wo gucungura umuntu.

Dore zimwe mu nzego abantu barimo ufatiye ku bushobozi bwabo bwo guhitamo neza:

 Intwari: zigira amahitamo aremereye cyane rimwe na rimwe bikatugora kuyumva, kandi bo nta kujarajara bagira kuko guhitamo neza ntibibagora ahubwo bihita byikora; ntibatinya kwinjira no mu rupfu babitewe n’uko bahisemo. Abo ni nk’abahowe Kristo ndetse n’intwari z’igihugu.

 Ba mutima: ni abantu baba barigishijwe n’Imana cyangwa se n’abandi bantu, kandi barimenyereje gukora neza ku buryo bigera aho bikababera ubuzima, guhitamo neza ntibibe bikibagora.

Bene uyu muntu ashobora guhitamo ko abana be birukanwa ku ishuri kuko ubushobozi bwabuze, aho kugira ngo anyereze umutungo utari uwe.

Aha inama ni uko umuntu yajya agerageza kuabaho ubuzima bwo kwanga umugayo imbere y’Imana n’abantu.

Ba ntambara yo guhitamo neza: Aba iteka bahora ku rugamba rwo kugerageza guhitamo neza, kandi iteka banesha bibagoye ariko bikarangira bahesheje Imana icyubahiro; baba bagifite urugendo rwo kubihindura ubuzima.

 Ba nyamujyiryanino: ari na bo benshi, bo ibyiza baba babibona kandi babishaka ariko iteka bagahitamo ibiboroheye binaborohereza, atari uko bayobewe ko ari bibi, ahubwo bagahorana ijambo ngo :Nta kundi! N’abandi se ko babikora?,Bene aba bahitamo neza ku bw’amahirwe.

Ba mbata yo guhitamo nabi:bo nta bushake bwo guhitamo neza bubabamo, kuko nta n’icyo biba bibabwiye, ahubwo iteka bahitamo ibiboroheye gusa batiriwe banabitekerezaho.Kabone niyo byaba byangiza ubuzima bwabo cyangwa bw’abandi, bapfa gusa kuba babonamo inyungu runaka.

Twige kandi duharanire guhitamo neza, kuko turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo (Abefeso2:10).

Kandi nk’uko Imana yatabaye, Meshake na bagenzi be ku bwo guhitamo kuyubahisha, i Babuloni (Daniel 3:27), ni ko n’uyu munsi ihora yiteguye gutabara umuntu wese wemeye guhitamo neza, ariko iyo uhisemo nabi, uko byagenda ko ingaruka mbi zkugeraho.

[email protected]