Abanditsi (40) banditse bibiliya mu bihe bitandukanye

Bibiliya n’ubwo yanditswe n’abantu,ariko yahumetswe n’Imana. Imana niyo yayoboye abantu banditse bibiliya kuko banditse ibyo ibabwiye. Bibiliya itubwirako ibyanditswe byose byahumetswe n’Imana.

« Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka. »(2Timoteyo3 :16)
Bibiliya yanditswe n’abantu bagera kuri 40 bafite amateka anyuranye mu gihe cy’imyaka 1500.

Yesaya yari umuhanuzi, Ezira yari umutambyi, Matayo yari umusoresha,Yohana yari umurobyi, Pawulo yari umuboshyi w’amahema, Mose yari umushumba, Luka yari umunyabugenge(physician) .Uretse kuba yaranditswe n’abanditsi batandukanye mu binyejana 15, bibiliya ntiyivuguruza kandi ntirimo amakosa.

Abanditsi bose banditse ibitekerezo bitandukanye, ariko bose bavuze ukuri kuzuye kuvuye ku Mana, n’agakiza ka Yesu Kristo..”(Ibyakz4:12, Yohana 14:6)

Ibi ni bimwe mu bitabo bya bibiliya ,amazina yabyo ,abanditsi n’igihe byandikiwe :

1.MOSE : Itangiriro,Kuva,Abalewi, Kubara no Gutekeka kwa Kabiri
2.YOSUWA: Yosuwa
3.SAMWELI,NATANI/GADI: Abacamanza, Rusi, 1Samweli,2Samweli
4.YEREMIYA : 1Abami, 2Abami
5.EZIRA: 1Ngoma, 2Ngoma, Ezira, Nehemiya

6.MORIDEKAYI : Esiteri
7.MOSE :Yobu
8.DAWIDI, n’abandi banditsi batandukanye : Zaburi
9.SALOMO : Imigani, Umubwiriza, Indirimbo ya Salomo
10.YESAYA : Yesaya

11.YEREMIYA :Yeremiya,Amaganya ya Yeremiya
12.EZEKIYELI : Ezekiyeli
13.DANIYELI : Daniyeli
14. HOSEYA :Hoseya
15. YOWELI : Yoweli

16. AMOSI : Amosi
17.OBADIYA : Obadiya
18.YONA :Yona
19. MIKA : Mika
20. NAHUMU : Nahumu

21. HABAKUKI : Habakuki
22. ZEFANIYA : Zefaniya
22. HAGAYI : Hagayi
23. ZEKARIYA : Zekariya
24. MALAKI : Malaki

25. MATAYO : Matayo
26. MARIKO : Mariko
27. LUKA: Luka, Ibyakozwe N’Intumwa
28. YOHANA: Yohana
30. PAWULO : Abaroma, 1Abakorinto, 2Abakorinto, Abagalatiya, Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, 1Abatesalonike, 2Abatesalonike, 1Timoteyo, 2Timoteyo, Tito, Filemoni.

31. PAWULO, LUKA, BARINABA , APOLO, N’UNDI UTAZWI : Abaheburayo
31. YAKOBO: Yakobo
32. PETERO : 1Petero, 2Petero
33. YOHANA: 1Yohana, 2Yohana, 3Yohana
34.YUDA:Yuda
35.IBYAHISHUWE:Yohana

Aba nibo Imana yakoresheje bandika ibyahumetswe na yo, n’ubwo abandi batazwi ariko ibya nditswemo byose ni ukuri kuko byavuye ku Mana.

[email protected]