Abakristo dukwiriye kugenzura indimi zacu.

Ururimi ni rumwe mu ngingo zigize umubiri w’umuntu, ururimi rudufatiye runini kuko rudufasha kuganira n’abandi tugahererekanya ibitekerezo, rushobora kuduhesha umugisha mu gihe turukoresheje neza, tutibagiwe n’umuvumo mu gihe rukoreshejwe nabi. Kugirango ducunge neza indimi zacu birakwiye ko dushyira akayunguruzo ku minwa yacu.

Muri iki gihe gihe isi yihuta mu ikoranabuhanga, abantu benshi bari gucumuririra mu magambo ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Twandika ibyo twishakiye tutabanje gushishoza ngo twibaze nibura inyungu bishobora kugirira ababisoma, rimwe na rimwe tugasubiza amagambo adatunganye ku nsanganyamatsiko zatanzwe (comments). Nyamara burya ntibibonwa n’isi gusa ahubwo n’Imana iba ireba ibyo twavuze.

Niba ari igihe cyo kuvuga, tuvuge mu buryo bwose. Ariko tuvuge ukuri. Kandi tukuvuge mu rukundo, tuvuge ukuri dufite ubwenge nibwo abo tubwira bazabiboneramo inyungu. Nk’uko Bibiliya ibivuga: “ururimi nirwo rwica kandi nirwo rukiza, abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana. (Imigani: 18:21)

Abantu benshi babaho ubuzima bwabo basohora amagambo y’umuriro aho bagiye hose. Babwira nabi abana babo, abo bashakanye, n’incuti zabo. Ugasanga bahutaje benshi biturutse ku mvugo yuzuye ubwibone.

Nyamara twibuke ko indimi zacu zigaragaza abo turi bo n’ukuri kwacu uko ari ko. “ibyuzuye mu mutima nibyo akanwa kavuga.umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi.”(Matayo 12: 34-35)

Ururimi rwacu rushobora gusenya ibyo dukunda, rushobora kutugusha mu myitwarire mibi kandi rushobora kuduteza ikimwaro. Ikindi kandi ururimi rugaragaza imyitwarire yacu ku buryo abantu bamenya abo turi bo bakurikije ibyo tuvuga.

Abantu bacye cyane nibo bagerageza gucunga indimi zabo n’ubwo tubasha gucunga neza ibintu byose biri kwisi harimo n’inyamaswa. “Ururimi Ni umuriro kandi rwashyizwe mu ngingo zacu, Ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, narwo rukongezwa na Gehinomu. Kuko amoko yose y’inyamaswa, ibiguruka,ibikururuka n’ibyo mu Nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje”. (Yakobo 3:6-7).

Nk’uko dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira ngo atwumvire kandi tukaba dushobora no guhindura imibiri yayo, ni nako natwe dukwiye kuyobora indimi zacu mu biganiro tugirana na bagenzi bacu. natwe zikatwumvira mu rwego rwo kwirinda ibicumuro. (Yakobo)

Muri macye, igisubizo nyakuri cyadufasha kurinda indimi zacu tukanoza umubano wacu n’Imana, ni uguta kure ibicumuro byacu byose, ibyo twakoze tukiremamo umutima mushya n’umwuka mushya.
Source: www. Christian today.com