Abakeni bari bantu ki?

Abakeni ni ubwoko bwa kera babaga hafi y’igihugu cy’i Canaan mu gihe cy’Abrahamu (Itang 15:18–21). Biblia igaragaza ibikorwa bitandukanye byahuzaga Abisraheri n’Abakeni kandi ko bari inshuti.

Sebukwe wa Mose, Yetiro, uzwi ku izina rya Reweli, yari umutambyi w’i Midiani akaba n’Umukeni (Abacamanz 1:16). Yetiro yabaga mu majyepfo y’i Canaan hafi y’umusozi wa Sinayi (Kuva 3:1). Igihe Mose yahungaga ava muri Egypta, yagiye i Midiani, ahura n’abakobwa barindwi ba Yetiro, bose baragiye umukumbi.

Mose yarongoye umwe muri bo, uwitwa Zipora (Kuva 2:16–21) bityo arongora mu bwoko bw’Abakeni. Mose yabanye n’Abakeni imyaka myinshi mbere yuko Imana imuhamagara kujya gucungura ubwoko bw’Abisraheri mu buretwa bwo mu Egypta.

Bigaragara ko Abakeni bashobora kuba bari bazi Imana nyamana kuko bari bafite umutambyi. Izina Reweli risobanura “inshuti y’Imana”. Nyuma yo kuva mu Egypta, Reweli yari amaze kumenya Imana byisumbuyeho, yafatanyije na Mose na Aroni gutamba ibitambo byoswa n’ibindi bitambo byo gutura Imana (Kuva 18:9–12).

Bishoboka ko Abakeni n’Abamidiyani bafite aho bahuriye mu masano cyangwa bakaba ari bamwe. Reweli yari atuye Midiyani igihe Mose yamusangagayo. Na none, mu Kubara 10:29, Reweli, sebukwe wa Moses yitwa “Umumidiyani” (ahandi, akitwa Umukeni). Biblia yongera guhuza Abakeni n’ubwoko bw’Abarekabu (1 Ingom 2:55).

Abakeni bari inshuti za Mose n’Abisraheri mu gihe cy’urugendo bava mu Egipta. Bigaragara ko Yetiro, Hobabu, n’abaandi bakeni bagendanye n’Abisraheri bakagerana i Canaani (Kuva18:1–7; Kubara 10:29–33). Abakeni batura hafi ya Yeriko kugeza igihe bahimukiye bakajya mu butayu bw’i Buyuda (Abacam 1:16; cf. 1 Samweri 27:10). Hanyuma kandi, Umukeni witwa Heberi aguma i Canaan, atura mu majyaruguru y’i Kadeshi.

Umugore wa Heberi, Yayeli, wishe Sisera mu gihe cya Deborah na Baraki (Abacam 4:11, 17–23). Ku ngoma ya Sawuli, Imana yamutegetse kurimbura Abamaleki. Ariko Sawuli aburira Abakeni bari babaturanye nabo ngo batarimburanwa n’Abamaleki;ngo kubera ko bagiriye imbabazi Abisraheri igihe bavaga muri Egipta. Bityo Abakeni barahava ntibasangira ibyago n’Abamaleki (1 Samweri 15:6).

[email protected]