Abahungu 7 ba Sikewa ni bantu ki?

Iyo umuntu avuze abahungu barindwi ba Sikewa ku muntu wasomye inkuru zabo, ahita yumva abamamyi kuko biganaga kwirukana abadayimoni nyamara ntabushobozi babifitiye. Umuntu avuze ko ibyo bihe byongeye kugaruka muri iyi minsi ntawaba abeshye kuko bigaragara hirya no hino, aho usanga abantu muri iyi minsi biyitirira kuba abakozi b’Imana nyamara bateka umutwe, ugasanga bavuga ko bafite impano z’uburyo bwose, Twibukeko ijambo ry’Imana rivuga ati "abanjye ndabazi" kandi nabo bariyizi kuko intama zizi ijwi rya shebuja

Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa handitsemo ko muri Efeso, Imana yakoraga ibitangaza bikomeye ikoresheje amaboko ya Pawulo(Ibyakozw19:11). Bimwe mu bitangaza byakozwe harimo kwirukana abadayimoni mu bantu bari babafite (Ibyak 19:12). Yesu yari yarahaye intumwa ze ubutware bwo kwirukana abadayimoni (Mariko 3:15). Pawulo na we nk’intumwa yari afite ubwo butware, bashyīraga abarwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo (2abakorinto12:12).

Icyo gihe inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhimbira kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni. Hariho abahungu barindwi b’Umuyuda witwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru, bagenzaga batyo (Ibyakozw 19:13-14).

Bene Sikewa na bo bahimbiraga kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni bati “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga,Bukeye dayimoni arabasubiza ati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?” Nuko umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse.
Ibyo bimenyekana mu Bayuda n’Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n’ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru. Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n’ibyo bakoze, benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose.

Ni irihe somo wakwigira ku bahungu 7 ba sikewa?

Hari ibintu byinshi bene Sikewa bakwigisha:
Icyambere abadayimoni ni babi kandi bafite imbaraga karemano ntibazishakisha barazihorana, bafite imbaraga kurusha umuntu kandi bakoresha umuntu barimo ibintu byinshi bibi, by’amayoberane kuko siwe uba wikoresha. Bene Sikewa nta makuru bari bafite ku mbaraga za kidayimoni.
Dukwiye kumenya ko dukeneye imbaraga z’Umwuka Wera kugirango tubashe guhangana n’imyuka mibi kandi ntahandi izo mbaraga ziva atari mu gusenga no kwiyiriza ubusa.

Ikindi burya abadayimoni bazi neza imbaraga z’Imana bakanazitinya. Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi.”( (Yakobo2:19)

Ni iby’igiciro cyinshi cyane kumenyako ubutware bwo gutegeka abadayimoni buturuka kuri Yesu Kristo, rimwe abadayimoni bamenyeko bahuye na Yesu ubwo bari mu muntu wirirwaga yikebesha amabuye, imiryango imuzirika ibiziriko akabica, abonye Yesu, abadayimoni bamurimo batangira gushya bamusaba imbabazi, kuko abadayimoni ubwabo bazi imbaraga zikomeye za Yesu.(Luka8:28,31). Ubutware kandi buba kubo Yesu yabuhaye. Mu byakozwe n’intumwa 19 hatubwirako abadayimoni bazi Yesu na Pawulo (Uwo Yesu yahaye ubwo butware).

Icya gatatu ntabwo abadayimoni birukanwa mu buryo bumwe (Formula), ntabwo umuntu wese wirukanye abadayimoni mu izina rya Yesu bisobanurako abadayimoni bahunga. Ikosa abahungu barindwi ba Sikewa bakoze ntibasobanukiwe ko Yesu ariwe wirukanaga abadayimoni abinyujije muri Pawulo.

Bene Sikewa ntambaraga bari bafite zo kurwana no guhangana n’abadayimoni. Ikigeretse kuri ibyo nubwo bari abanyedini ariko ntabusabane baribafitanye n’Imana, ntibizeraga Krisito, nta mbaraga z’Umwuka wera bari bafite, nta kintu cyari kibarimo cyari gutuma abadayimoni babahunga ahubwo imbaraga zari zibarimo zatije umurindi abadayimoni.

Yesu yigeze yohereza intumwa mirongo irindwi (70) kuvuga ubutumwa bwiza, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni, bagarutse baza bishimiye cyane ko birukanye abadayimoni bakabumvira mu izina rya Yesu(Luka10:17) ariko Y esu Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo. Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”(Luka10:18-20)

Birashoboka ko wahanura ukavuga mu ndimi, wayobora korali, wavuga ubutumwa bwiza, wayobora icyumba cy’amasengesho, wasura abarwayi, wayobora itorero runaka ufite arya mazina y’icyubahiro, ibyo byose ukabikora ku buryo bugaragarira abantu ko ubikora neza nyamara izina ryawe ritanditse mu gitabo cy’ubugingo.

Umuntu umwe yigeze ajya mu iyerekwa abona ari mu ijuru gusa ku bw’ibyago yasanze ijuru ritamuzi kandi yarakoraga imirimo yose igaragara mu maso y’abantu. Ageze mu ijuru yahasanze ibitabo bitatu(3): Igitabo cy’ubugingo, icy’imirimo n’icy’urwibutso. Bamushatse mu gitabo cy’ubugingo baramubura ariko abasaba ko barebera izina rye mu gitabo cy’imirimo kuko yari yizeyeko yakoze imirimo myinshi cyane. Mu ijuru baramubwirango umuntu abanza kuba yanditse mu gitabo cy’ubugingo kuko ari byo bimuhesha kwandikwa mu gitabo cy’imirimo ni cy’urwibutso, gusa ku bw’amahirwe baramubwira ngo genda wihane neza niho ibyo ukora bizamenywa n’ijuru.

Ikibabaje nuko uyu munsi usanga abantu benshi bameze nka bene Sikewa, bashaka gukora iby’Imana bishushanya kugirango bemeze abantu, bavuga mu ndimi bikaba iby’ubusa, barararimba bikaba iby’ubusa, barasenga bikaba ubusa kandi ikibabaje bari abana b’umutambyi mukuru ariko nta kindi kintu bari bazi.

Niki cy’ingenzi urusha ibindi ?Ni ukugira ububasha ku badayimoni ? Icy’ingenzi kurusha byose ni ukumenyako Imana ari Data, mu ijuru ko ariho iwacu.

[email protected]