Abahori ni bande muri Bibiliya?

Abahori bari igice cy’abantu ba kera bagiranye ibibazo byo kurwana na Abrahamu ndetse n’Abedomu. Biblia ibagaragazaho amakuru Atari menshi.

Ubwambere bagaragara mu Itang 14:6. Barwanye n’abami bari bifatanije barabatsinda, abo kandi bari bamaze gutsinda abami b’i Sodomu na Gomora banyaga Loti n’umuryango we. Abahori nk’uko bigaragara bari batuye ku musozi wa Seyiri icyo gihe.

Ahandi Abahori bagaragara ni mu Itang 36 hamwe n’Abedomu, urubyaro rwa Esawu. Esawu yatuye ku musozi wa Seyiri, igihugu cyahoze ari icy’urubyaro rwa Seyiri Umuhori. Birumvikana ko Seyiri nk’umuyobozi w’ubwoko yagombaga kwita umusozi atuyeho n’ubwoko bwe izina rye.

Abakomoka kuri Seyiri basobanurwa ku buryo burambuye kuva ku murongo wa 20 kugera kuwa 30, bagaragara nk’abatware b’Abahori. Guteg 2:12 hatubwira ko abakomoka kuri Esawu bazunguye Abahori bakanabarimbura. Guteg 2:22 naho hatubwira uburyo Uwiteka yarimbuye Abahori kugirango urubyaro rwa Esawu ruhazungure runahature, aribo Bedomu.

Hejuru y’ibi, nta yandi mateka yerekeye Abahori. Bagaragara bwa nyuma mu Gutegekwa kwa kabiri 2, Uretse mu gitabo cya 1 Ingoma1, aho bavuga na none urutonde rw’abatware bagendaga bayobora.

Kuba Abahori bari mri Biblia ariko nta makuru menshi abavugwaho byashoboka ko abandikirwaga cyangwa abumvaga inkuru z’iki gitabo cy’itangiriro ba mbere bari basanzwe bazi ubu bwoko ndetse n’umusozi wa Seyiri bari bawuzi bityo n’Abahori bakaba bari bafite amateka yarataribagirana cyane kuribo, bityo bakaba batari bakeneye amakuru menshi kuri. Hari ibintu byinshi muri biblia twibazaho ntitubimenye kubera ko hagati yacu n’igihe byabereye haciyeho imyaka myinshi cyane, bityo n’amateka y’Abamori Biblia iyagarukuriza aha.

[email protected]