Abahanzi 5 n’amatsinda atatu y’abaramyi nibo bazaririmba mu gitaramo “Rabagirana Worship Festival 2018”

Abahanzi barimo: Liliane Kabaganza, Dominic nic Ashimwe, Simon Kabera, Bosco Nshuti, Papi Claver Healing Worship Team, Injili Bora na Rehoboth Ministries nibo bazasusurutsa abazitabira igitaramo Rabagirana Worship Festival 2018 Kizabera kuri Kigali Serena Hotel.

Rabagirana Worship Festival 2018 izaba tariki ya 4 Ugushyingo 2018 kuva saa cyenda z’umugoroba, ikaba yarateguwe Christian Communication. Iri serukiramuco rigamije gutangirwamo ubutumwa bwibutsa abanyempano ko bidahagije ko baba bafite impano gusa cyangwa bafite imirimo myinshi bakorera Imana, ahubwo ko bakwiye kongeraho imbuto z’Agakiza muri bo zikanagaragarira abakunda impano bafite.
Insanganyamatsiko y’iri serukiramuco iri mu gitabo cy’ibyanditswe byera mu Abafilipi 4:17 hagira hati ”Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima ndetse n’ibyo batekereza ko bizava kuri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.
Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w’abaririmbyi. Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w’iki gitaramo .

Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko, iri serukiramuco rizajya riba buri mwaka kandi insanganyamatsiko z’ibi bitaramo zo zizajya zihinduka bitewe n’ubutumwa Imana izajya iha abaritegura uko umwaka utashye undi ukaza.