kwizera n’amaboko yakira. Creflo Dollar

Ibyo Imana yasezeranye byose ni ukuri. Uruhare rwacu ni kubyizera hanyuma bigasohora mu buzima bwacu.

Iyo umuntu afite kwizera n’imvugo ye ibamo kwizera, ntabwo agendeshwa n’ibyo atekereza cyangwa areba, cyangwa amarangamutima. Ubuzima bwo kwizera bugendera ijana ku ijana mu ijambo ry’Imana.

Ibintu bitatu biranga kwizera: kwemera, kwiringira, gushyira amanga
“ Ni cyo gitumye mbabwira nti: Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.”
(Mariko 11 : 24)

• Ibyasezeranijwe muri bibiliya ni ibyacu. Icyo dusabwa ni kubyemera kugira ngo tubone uko tubigeraho.

• Kwiringira ibyanditswe, ni ukubigumamo tukabikomeza tudateshyutse.

• Gushyira amanga bituruka mu kwiringira kandi tubigaragaza mu buzima bwa buri munsi, ariko bikatugora iyo bigeze mu ijambo ry’Imana. Iyo tugiye kwicara ku ntebe, tuba tuzi neza ko itari butugushe, tukizera ko ikomeye. Ntabwo iyo tugiye kwinjira mu modoka zitwara abagenzi tubanza kubaza niba uyitwaye azi neza uko batwara imodoka! Kugira ngo twizere ijambo ry’Imana muri ubu buryo, tugomba guhora turitekerezaho, tukiyibutsa ibyo Imana yadukoreye, hanyuma tugashyira amanga kubera ko Imana ari yo soko y’ibyo dukenye byose.

Guhindura imyumvire

Iyo umuntu ashishikaye ku masezerano y’Imana, ahinduka aye. Uwo muntu ntabwo abaho acungana nuko Imana igira icyo imukorera, ahubwo abaho azi ko hari icyo Imana yamukoreye kandi ikinamukorera, kuko yamaze kubimusezeranira. Umuntu yakiriye amasezerano ahora yatura, akavuga ati: “ Mfite gukira indwara, narabohowe, nahawe umugisha!” Twature ibyo twizeye, hanyuma tuzabibona bisohora.
“Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. (Abefeso 2 : 8)

Biragoye ko umuntu yagira kwizera adafite ijambo. Ni yo mpamvu ari ngombwa kugira itorero twigiramo ijambo ry’ukuri ryo kwizera, kandi ryuzuye. Imyumvire y’idini yigisha ko tugomba gutegereza twihanganye ko Imana igira icyo ikora, ariko ukuri ni uko yamaze gukora!

Ibihe n’iminsi birahinduka, ariko ijambo ry’Imana ntirihinduka. Icyo Imana itegereje, ni uko twizera hanyuma tukakira ibyo yarangije gukora.

Mwakire umugisha!