korali Bethel EPR Kiyovu igiye kumurika umuzingo wayo w’amashusho Nyuma y’imyaka 17 nta gihangano ishyira ahagaragara

Korale Bethel ikorera umurimo w’Imana muri EPR Paroisse Kiyovu, Presbytery ya Kigali yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cy’iminsi ibiri tariki 01-02/Mata/2017 izaba inamurikamo umuzingo wayo w’amashusho yise “Mutitirize” ifatanyije na korali Bethel ADEPR Gisenyi.

Korali Bethel yatangiye umurimo mu mwaka wa 1995 yitwa Chorale Jyanumucyo ariko muri uwo mwaka Jyanumucyo yahinduriwe izina yitwa Chorale Bethel. Chorale Bethel kuva ibayeho yakoze ibikorwa byinshi mu kwagura ubwami bw’Imana, mu mwaka wa 1998 yashyize ku mugaragaro indirimbo zayo za mbere z’amajwi kuri Album yiswe “Urufatiro ni rumwe” no mu mwaka wa 2000 ishyira ku mugaragaro indirimbo zayo za kabiri muri Album yiswe “Iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni Inde?”

Nyuma y’imyaka 17 ariko korali Bethel yongeye igiye gushyira ahagaragara umuzingo wayo wa 3 w’amashusho nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo Uwizeyimana Samuel yagize ati: “Tugiye gushyira ahagaragara album y’amashusho yambere yitwa “Mutitirize” mu giterana kizaba gifite intego iboneka muri Luka: 10:2 “Arababwira ati: “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye”.tukazafatanya na korali Bethel ADEPR Gisenyi, n’andi ma korali yo muri EPR umudugudu wa Kiyovu”.

Akomeza avuga ko impamvu bataherukaga gushyira ahagaragara indirimbo zabo bari bamaze igihe bibanda ku bikorwa byo gufasha abafite ibibazo birimo gusura abarwayi mu bitaro ndetse n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa mu Rwanda no hanze yarwo kuko babashije kuzenguruka imidugudu hafi ya yose mu gihugu y’itorero presypiterienne ndetse no hanze ya rwo, bakoze n’igiterane mu gihugu cy’Uburundi.

Korali Bethel kandi ikazagarura album 2 zabanjez’amajwi iyitwa “Urufatiro ni rumwe” n’iyitwa “Iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni Inde?” kubera ko zari zarakunzwe ariko zari zarakozwe mu buryo butajyanye n’igihe, akaba ari muri urwo rwego bazishyize ku ma CD kugirango abantu bongere kuzibona kandi bonyere kumva ubutumwabwiza bwari buzirimo.

Korali Bethel irahamagarira abantu bose bayikunda n’abakunda ubutumwabwiza kuzaza kwifatanya nabo muri iki gitaramo cy’iminsi 2 bagafatanya kumva ubutumwabwiza kuko bateguye uburyo abantu bazagira umwanya uhagije wo kumva ubutumwabwiza mu ndirimbo k’uburyo umuntu wese uzitabira iki giterane azunguka byinshi.

Iki giterane kikazabera kuri EPR Kiyovu, ku wa gatandatu kikazatangira Saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri mu gihe ku cyumweru kizatangira mu gitondo bagakomeza na nyuma ya sasita ikaba itumira abantu mwese kuzaza gufatanya nabo ibyo birori.

Tuyishime [email protected]