imbaraga zibonerwa mumasengesho y’iminsi itatu

Bene Data bashiki bacu dufatanyije kwizera Umwami wacu Yesu Kristo;mbanje kubaramutsa mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2013; mbifuriza kuzawubonamo ibisubizo by’amasengesho yanyu.

Nimuze rero dufashwe n’iri jambo kandi mumfashe turishyire mubikorwa, kuko uhirwa si uwumva gusa ahubwo ni uwumva, akanashyira mubikorwa ibyo yumvise!
Ntabatindiye reka mbaganirize ku ibanga riri mu masengesho y’iminsi itatu.

Ubusanzwe umubare gatatu ni umubare udasanzwe!Bimwe mu bigaragaza umubare 3 twavuga : Ubutatu butagatifu (Imana Data, Imana Mwana n’Umwuka wera). Ikindi navuga kuri uwo mubare ni uko kumunsi wa 3 aribwo imbaraga zaturutse mu ijuru zikazura Yesu! Haleruya!!! Izo kandi ninazo natwe twahaweho; twe abamwemeye bakanamwizera.Urasabwa rero kubanza kuziyumvamo kandi ukemerera Umwuka mu gihe cyo kuzikoresha.

Turebere hamwe amagambo yanditse mu gitabo cya Esiteri:4,5,6,7,8.(ni impapuro ebyiri gusa).

TUREBERE HAMWE AMWE AMAGAMBO NYAMUKURU ARI MURI IBYO BICE”

• Abayuda baragambaniwe ngo bicwe kandi nta kindi cyari kubikuraho kuko byari byakozwe n’umuntu ukomeye ibwami witwaga HAMANI, ndetse n’umwami akaba yari yabishyizeho umukono, abyemeza! (Niba nawe ugeze aho; humura haracyariho ibyiringiro!).

• Iyo nkuru igeze ku bayuda, ntibahunze cyangwa ngo bashake ubundi buryo bwo kwirwanirira nubwo babonaga iherezo ryabo ryageze; ahubwo batakambiye Uwiteka, we wenyine usinyura ibyasinywe n’abami! Haleruya!(Abategereza Imana ntibajya bakorwa n’isoni!!! Zaburi 25:3).

• Basenze iminsi 3, umwamikazi Esiteri arihara asanga umwami mu gihe bitari byemewe ko umwamikazi asanga umwami atamuhamagaye, nanone kandi mu gihe yari azi ko ashobora kubona akaga Umwami aramutse atamutunze inkoni!(Amasengesho y’iminsi itatu amara ubwoba!)

• Esiteri yongeye gutona nyuma y’iminsi 30 yararetswe!(Esiteri4:11; 5:2)
• Amasengesho y’iminsi 3, yahinduye umutima w’Umwami, agira ubuntu bwinshi ubwo bita mu Kinyarwanda ubuntu butiza urugi!!! Ndetse byo birarenze kuko yemereye guha Esiteri umugabane w’igihugu cye niba aricyo asaba!(Esiteri 5:3; 5:6; 7:2)

• Amasengesho y’iminsi 3 yabujije Umwami ibitotsi kugirango uwibagiranywe (MORIDEKAYI) yibukwe kandi ahemberwe ibyo yakoze! Uwiberaga ku irembo ntawe umwitayeho ahinduka Umutware(Esiteri 5:6-11):

Kwambikwa imyenda y’Umwami
Kugenda ku ifarashi umwami yagenderagaho
Gutambagizwa hose ushagawe n’ibindi!(Ineza yiturwa indi kabone n’ubwo byatinda; uzategereze bizaza!) (Esiteri 6:1,2-5). Indirimbo ya 45 mu ndirimbo z’agakiza iravuga ngo ibyo Imana ikora biradutangaza, ntanuwabimenya uko biri.

• Amasengesho y’iminsi 3 ahishura kandi agakuraho imipangu mibisha yapanzwe(7:9,10), ndetse n’inzandiko zasinywe n’Umwami ziravuguruzwa zigata agaciro, zigasimbuzwa izindi nziza(8:8-10).
• Amasengesho y’iminsi 3 atuma uhindura “adresse” (ntiwongera kubarizwa kukarubanda, ahubwo ubarizwa I Bwami!)
• Nyuma y’Amasengesho y’iminsi 3 amarira asimbuzwa ibitwenge, abibagiranye baribukwa.

Mbifurije gukora no gukunda amasengesho yiminsi itatu. Uyu mwaka utangirane nayo, uzarangirane nayo maze uzirebere ngo ibitangaza birakorwa!

Uyu munsi mufashwe n’ubuhamya bw’Abayuda; ubutaha nzabaha ubuhamya bwanjye bwite ku bijyanye n’amasengesho y’iminsi itatu..
Mwari kumwe na mwene so Bonaventure DUSABUMUREMYI
dusabumuremyi@yahoo.com cg dusabebony@gmail.com