ijambo ry’Imana ribuza kwiganyira

Kwiganyira ni ikintu kiba muri kamere ya muntu, bitewe ahanini nuko umuntu ahorana kwifuza muri we. Ariko ijambo ry’Imana ritubuza kwiganyira.

Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti : « Tuzarya iki ? », cyangwa muti : « Tuzanywa iki ? », ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo tuzambara iki ? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro ? Ni murebe ibiguruka mu kirere ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira nabyo (Matayo 6 :25-26).

Aya magambo Yesu yayavuze ashaka kwigisha ko abantu bakwiye kwiganyira, kuko ibyo dukeneye byose, Imana nayo iba izi ko tubikeneye, ikareba ibyatugirira umumaro ikaba aribyo iduha, kuko burya ibyo dushaka byose siko biba bidufitiye umumaro. Imana rero ireba ibyatugirira umumaro ikaba aribyo iduha.

Kandi burya dukomeje no kwiganyira ntacyo twabasha kwiyungura tudafashijwe n’Imana (Matayo 6 :27) kuko ari yo imenya ibyo dukwiriye (Matayo 6 :31).

Icyo ijambo ry’Imana ridusaba ni uko twashaka umwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, hanyuma ibindi byose tukazabyongererwa( Matayo6 :33).