Zimwe mu ngaruka zo gushaka mu banyamahanga/ Abapagani

“Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b’abanyashidodikazi, n’Abamonikazi n’Abamowabukazi. Kimwe cya kabiri cy’abana babo cyavugaga ikinyashidodi cyangwa indimi z’andi mahanga ayo ariyo yose, nyamara nta numwe wo muribo wabashaga kuvuga igiheburayo. Nuko ndabatonganya ndanabavuma,ndetse abagabo bamwe bo muri bo ndabakubita mbapfura n’imisatsi.

Mbarahiza mu izina ry’Imana ngira nti” Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu b’abanyamahanga, n’abahungu banyu ntimukabashyingire abakobwa babo cyangwa ngo namwe mubashakeho abagore mushyingiranwe nabo. Mbese bene ibyo sibyo byatumye Salomo umwami w’abisirayeri acumura ku Mana?

Mu mahanga yose ntihigeze habaho umwami uhwanye nawe, Imana yaramukundaga ndetse niyo yamwimitse imugira umwami w’abisirayeri bose. Nyamara nawe ubwe., abagore b’abanyamahangakazi baramushutse aracumura. None namwe tubemerere gukora ishyano nk’iryo, mushake abanyamahangakazi bityo mucumure ku Mana yacu?” Nehemiya 13: 23-27

Muri izi nkuru, Nehemiya yafashwe n’ifuhe ryinshi ubwo yabonaga abantu bo mu bwoko bw’Imana bashaka abagore bo mu banyamahangakazi. Kandi ikibi cyavuyemo nuko abo banyamahangakazi babamaragamo imbaraga, ndetse bagahindurira imitima yabo ku bigirwamana byabo cyangwa se ibizira Uwiteka yari yarababujije ari nacyo cyabaye kuri Salomo.

Salomo Imana ubwayo niyo ngo yari yamwiyimikiye ngo abe umwami w’abisirayeri bose ,ariko ngo abagore b’abanyamahanga baramushuka acumura ku Mana. Yesu adutabare. Si Salomo wenyine; kuko na Samusoni byamubayeho ubwo ngo yabengukwaga umukobwa w’umufilisitiyakazi kandi nawe ntiyashoboye kurangiza urugendo rwe neza, yapfuye bamunogoyemo amaso, ngo yibwiragako agifite imbaraga z;Imana naho kumbi zaramushizemo kubera gushaka umugore w’umunyamahanga.

Muri bibiliya iyo bavuze umunyamahanga baba bashatse kuvuga umuntu utarakizwa, umupagani. Nabonye akenshi urubyiruko rukijijwe rubyibeshyaho cyane rukaba rwagwa mu mutego ndetse no kuzicuza ubuzima bwose bw’urugo. Burya umuntu udakijijwe aba adakijijwe, njya numva bavuga ngo “ runaka nubwo adakijijwe ariko aritonda, agira ingeso nziza…!” ariko burya kwitonda bitandukanye no kugera ku musaraba ugakizwa akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe.
Mbaye mbaburiye rero kandi ngo : “agapfa kaburiwe n’impongo!” Ibihe byiza

NB: Ufite ubuhamya bujyanye n’ingaruka zo gushaka umuntu udakijijwe naho yaba akwizeza ko nimubana azakizwa, wabutugezaho, ukaburira abandi bataramara gufata imyanzuro ya burundu. Ibihe byiza.