Zaburi 45: 7-9

Wakunze gukiranuka wanga ibyaha, ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe, igusiga amavuta yo kwishima, kukurutisha bagenzi bawe. Imyenda yawe yose ihumura ishangi n’umusaga na Kesiya inanga zo mu mazu yubakishije amahembe y’ inzovu zirakwishimishije. Mu bagore bawe b’ icyubahiro barimo abakobwa b’ abami, i buryo bwawe hahagaze umwamikazi yambaye izahabu yavuye muri Ofiri.