Yuda yari umujura kandi abana na Yesu!

“Nuko Yuda Iskariyota, umwe mu bigishwa wendaga kumugambanira aravuga ati” ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene? Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ariwe wari ufite umufuka w’Impiya, akiba ibyo babikagamo” Yohana 12:4-6
Muri Yohana 13:29 batubwira ko Yuda yari umubitsi w’amafaranga, noneho aha ku murongo wa 6 bakavuga ngo yari umujura, ngo ayo mafaranga yabikaga yajyaga ayibaho! Mbega akaga!

Aya magambo maze kuyamenya, hari ukundi kuntu nasobanukiwe Yesu ndetse nsobanukirwa no kubantu bamwe na bamwe tujya twita bene Data. Nasanze Yesu yihangana, nasanze Yesu adategeka ku ngufu umuntu ngo nakore ibyiza, nasanze hahandi avuga ngo nimureke urukungu rukurane n’amasaka abyubahiriza.

Kera nkiri umwana iyo numvaga ngo umuntu narinziko akijijwe wenda yibye, yasambanye… nahitaga niheba nkavuga ngo buriya nanjye inzira ijya mu ijuru izananira, ariko ndashima Imana ishoboza abanyantege nke. Birashoboka ko umuntu yaba ari umuririmbyi ndetse ukomeye ariko adakijijwe, birashoboka ko umuntu yaba avuga ubutumwa ndetse azi kubwiriza cyane ariko akaba adakijijwe nkuko Yuda yabanaga na Yesu kandi akiba ngo yari umujura. Ibyo rero ntibizaguce intege nubibona kandi ntibizakubuze gukomeza inzira ijya mu ijuru kuko agakiza ari akumuntu ku giti cye kandi Imana yihangana itegereje ko wenda umuntu yazisubiramo akihana amaze gusobanukirwa ko Imana ntacyo ihishwa.

Hari ijambo riri muri zaburi aho Imana ivuga ngo “ Ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpwanye nawe rwose,… “ buriya Imana ishobora kureka umuntu nka Yuda akicara mu itorero ndetse agakora n’imirimo ariko adakijijwe. Hari naho imugirira ibanga ….. nkuko Yesu yavugaga mu ibanga ibya Yuda , ngo atamushyira hanze! Ibaze nawe pe!

Usanze umeze nka Yuda, uyu waba ari umwanya mwiza kuri wowe wo kwihana kandi ubaye wari umaze gucibwa intege na ba Yuda bo mu itorero, wakongera ugakomera kuko bibaho, kandi Yesu akabyihanganira. Si igikuba gicitse rero ! Yesu abashoboze