Yosefu nk’ishusho ya Kristo

Iki ni ikigeraranyo cya Yosefu na Yesu nkuko abigisha batandukanye bagiye babibwirizaho Inkuru ya Yosefu irazwi cyane kandi irakunzwe muri Bibiliya ubuzima bwe bwo mu muryango hamwe na bene se biboneka mu itang 37-38, kuba Yakobo yaramukundwakaje ndetse hamwe na Benjamini byatumye bene se bamugiria ishyari ndetse n’urwango noneho impano y’ikanzu y’amabara hiyongeraho n’inzozi za Yosefu byarushijeho kuzamura urwango bamugiriraga kugera aho bamugurishije ajya mu bubata muri Egypt, ariko mukuru Reuben ntiyari mu igurishwa rye.

Yosefu yahindutse umukozi wo mu rugo muri Egypt nkuko byari ku bandi ba semite (semitic people) muri icyo gihe, Mukapotifari yaramuhindutse kuko yanze gusohoza icyifuzo cye ko baryamana ndetse birangira amufungishije, mu gihe yari afunze rero, yaje gusobanurira Farao inzozi zari zamuhagaritse umutima bituma ahinduka umutoni kuri we.

Burya koko inzira z’Imana ntizihishurika

Bitewe no gusobanura inzozi zari zerekeye inzara irambye ndetse n’uko bahangana nayo, Yosefu byatumye aba uwa kabiri ku mwami, under Pharaoh (ch 39-40). Hakurikiyeho ko bene se baza muri Egypt guhaha kubera ya nzara yari isohoye yahanuwe na Farao igasobanurwa na Yosefu, ntibamumenya ariko we arabatahura, yabanje kubiyoberanyaho ndetse asa n’ubakoreye urugomo ariko nyuma arabibwira asaba ko baza akabatuza muri Egypt abafata neza barindwa inzara, ari nayo ntandaro yo kujyayo no kuzakorayo uburetwa nkuko Imana yabibwiye Abraham, akomeje kubana na bo neza kugeza ku rupfu rwa se ndetse na we atabaruka bakibanye neza.

Ibyo Yosefu yaba ahuriyeho na Yesu Kristo

Buri umwe yakundwaga na se (itang 37:3; yoh 3:16; 17:24)
Yakobo yakundaga Yosefu cyane nkuko Kristo yari umwana w’ikinege ukundwa na se

Yosefu yoherejwe na se kugemurira bene se (Itang 37:14) Yesu na we yoherejwe na se gukorera, gucungura abe cyangwa abavandimwe be. (Yoh 1:11; 17:3, 18, 21, 25).

Yosefu yanzwe na bene se (Itang 37:4) Umwami wacu Yesu na we yanzwe n’abari bene wabo, kuko ari umwana wa Abrahamu kandi akaba mwene Dawidi, bityo
abayuda bamwanga nta mpamvu. (Yoh 8:40- 44; 15:18-23)

Yosefu yahamirije bene se ibyo Imana yajyaga imubwira bizababaho (Itang 37:5) Yesu na we yari umugabo uhamya ijambo rya Data wa twese. (yoh 8:23-24; 12:44- 48).

Buri wese yanzwe cyane bikomeye bitewe n’ijambo yabwiwe n’Imana. (Itang 37:8; John 10:37-39).

Yosefu yagurishijwe na bene se ngo ajyanwe mu bubata ku biceri makumyabiri. (Itang 37:28). Umwami Yesu na we yagurishijwe n’umwe mu bigishwa be ku biceri mirongo itatu. (Mat 26:14- 16).

Yosefu yageragejwe na Mukapotifari ngo areke isezerano (Itang 39:7). Kristo nawe yageragejwe na Satani mu butayu (Mat 4:1-11).

Nubwo yari inyangamugayo mu byo yakoraga, bamushyize muri gereza arengana. (Itang 39:20). Nubwo umwami Yesu na we nta cyaha yigeze akora, bamwishe urupfu rubi rwo ku musaraba (Yoh 19:4, 12, 16).

Imana yazamuye Yosefu imukuye muri gereza, imuhamya imbere ya Farao (Itang 41:39-40). Imana yazuye Yesu mu bapfuye maze iramuhamya kandi imwicaza iburyo bwayo mu ijuru.(abarom 1:4).

Abantu bose bazaga kwa Yosefu ngo abafashe kandi yabaheraga ubuntu (Itang 45) Kristo na we yahindutse umutsima w’ubugingo ku bantu bose, n’udafite ifeza amuhera ku buntu.(Yoh 6:33)

Hanyuma Yosefu yaje kwiyunga na bene se arabakira (Itang 45) hanyuma ya byose rero,Israel izongera yiyunge na Kristo banze Messiah wari waje kandi bakanamwica (Abarom 11)

Ibi ni bimwe bigenda bigereranywa n’abantu batandukanye kuri Yosefu nk’ishusho ya Kristo wari buzaze gucungura ubwoko bwe ndetse n’abari mu isi.

Source: BYIRINGIRO Jean Dominique, E-mail: [email protected]

Liliane [email protected]