Ubuzima bwanjye buri muri Jambo

Yohana 1:1

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere. Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.

Nasanze kumenya amakuru ya Jambo ari ubwiru bukomeye. Ni isoko y’ubutunzi n’imbaraga ziyobora ubuzima bwacu bwose.

Jambo yabayeho mbere na mbere mu gihe abandi bose n’ibindi byose byaje nyuma.
Yaremye byose mu gihe abandi bose baremwe.

Niwe waremye ibyaremwe byose. Ibyishyira hejuru niwe wabiremye. Abifiteho ijambo.
Uyu munsi ubwire icyishyira hejuru mu buzima bwawe ko uri kumwe na Jambo.
Jambo yaduhaye ijambo n’ijabo anyaga Satani ijambo ku buzima bwacu. Satani n’akomanga ku mutima wawe wohereze Jambo ariwe ujya gukingura. Uraba ugikemuye. Nagutungura ukabona arakwinjiranye ashaka kukumvisha ibinyoma bye wibuke kumubwira ko Jambo yamunyaze ijambo.

Umunsi mwiza kuri twese!

Bishop Masengo@Foursquare Gospel Church