Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo

Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo.( zab 102:18)

Iyi zaburi, ivuga ku gusenga k’umunyamibabaro iyo umutima we uguye isari,
ugasuka amaganya yawo imbere y’Uwiteka. Ukurikije umwanya Dawidi yabagamo w’ubwami, ubona ko isengesho ry’umunyamibabaro ritari rimubereye. Abantu benshi twibwira ko iyo umuntu afite icyubahiro runaka aba yarasezeye ku mibabaro, ariko usomye igitabo cya zaburi, ubona ko Dawidi nubwo yari umwami nawe yajyaga agera ahantu hakomeye akagira ijwi ryo kuniha, kuko byabaga byamukomeranye.

Ntabwo uhura n’imibabaro kuko uri umukene cyangwa kubera ko uvuka mu muryango runaka cyangwa kubera ko uri mu gihugu cy’amahanga. Si ukubera ko uri imfubyi cyangwa umupfakazi. Ahubwo ubuzima bwo mw’isi niko bumeze. Uyu munsi uba wishimye, ejo ukarira. Umwami Dawidi yasutse amaganya ye imbere y’Uwiteka, adatonganya Imana ahubwo ayibwira akababaro ke, kandi yari yizeye ko Imana itamusuzugura.
Ageze hagati yagize ihishurirwa, amenya ko Imana yita ku batagira ubarengera cyangwa se batagira ubutabazi ubwaribwo bwose. Kandi agira irindi hishurirwa ko adasuzugura bene abo bantu cyangwa ngo yirengagize gusenga kwabo.

Usomye (1Samweli 1:6) usangamo umubyeyi wari waragize ikibazo cyo kubura urubyaro, mukeba we agahora amubabaza. Umurongo w’10, haravuga ngo: “ Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.” Umurongo wa 20: “Igihe gisohoye,Hana asama inda,bukeye abyara umwana w’muhungu…”

Mu gihe cy’umubabaro, wumvise ufite agahinda, ujye wibuka gusenga Imana no kuyibwira ibikubabaje utayituka ahubwo wizeye, uyibutsa ko yita ku batagira shinge na rugero. Mu gihe gikwiye, izakumara umubabaro. Nturambirwe ngo uvuge uti aho nahereye nyibwira ko itansubiza. Ujye uyisenga unayizi. Ifite uburyo bwayo bwo gukora butari nk’ubwabantu. Wowe ukwiye kwizera ko Imana yumva gusenga kwawe. Senga uyibwire byose, ntisuzugura amasengesho yawe. Bibwire Imana mbere yo kubibwira abantu.Imana izagutabara kandi izabikora neza.Humura, Imana iragukunda.Ushobora kuba utabibona kubera ko ukiri mu kaga, ariko yegere kandi nturambirwe gusenga.

Mu gusoza reka dufatikanye iri sengesho.: “ Mwami Imana, ndakwinginze wowe wita ku batagira shinge na regero ntusuzugure gusenga kwabo, umare agahinda kari mu mutima wanjye, kandi ushyire iherezo kuri biriya bintera agahinda. Ngwino umpe umunezero kandi umpe indirimbo y’ishimwe. Ngushimiye ko utazirengagiza gusenga kwanjye kandi ko ugiye kunsubiza vuba, Amen. “ Ngaho komera rero Yesu aragukunda.