Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero

“Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero adasuzuguye gusenga kwabo” Zaburi 102:18

Ubusanzwe iyo umuntu adafite shinge na rugero, ntagira umuvugira, ntagira umwumva, ntagira umwitaho, ariko Imana yo, uwo nguwo imwitaho! Imana ishimwe. Maze iminsi ntekereza uburyo Imana yitaye ku gusenga kwanjye mu minsi yatambutse nkumva ntakwiriye guceceka.

Igihe Data yari amaze kwitaba Imana, nari mfite imyaka 19, ariko ngiye kwibona, nibona ndikumwe na mama udafite icyo akora cyamuha amafaranga ndetse n’abana bato tuvukana. Twari umuryango w’abantu benshi kandi twese ntanumwe ufite icyo yamarira undi, nta murima wenda urimo icyo kurya, mbese nta kintu nta n’umuntu umuntu yaganyira. Cyari igihe kitoroshye cya nyuma y’intambara ya 1994.

Muri ubwo buzima, natangiye kujya njya gushaka akazi, ariko mara igihe ntarakabona. Umunsi umwe numva ndarambiwe maze mbwira Imana nti “ Koko, njye nirirwa nshaka akazi ahantu hose nkabure, kandi mbona abantu batanakubaha bakabona . Nti akazi nshaka ni ako gutunga bene mama”.

Umunsi nabwiye Imana ko ntazasubira kugashaka, mu gitondo umuntu aza iwacu afite agapapuro kanditseho ngo mpite ngenda ntangire akazi saa mbiri. Mu by’ukuri, umuntu wari wakansabiye, ntitwari tuziranye cyane, uretse ko ngo yajyaga ambona ntambuka , hanyuma ngo aho najyaga gusaba akazi, yambonaga buri munsi, akanga no kunsuhuza, mbese sinigeze namubona njyewe.
We rero icyo yakoze yanditse ibaruwa insabira akazi ntabizi, ampamagara banyemereye, ngenda ntangira. Imana ishimwe. Iki cyabaye igitangaza kinyereka ko nubwo numvaga nta shinge nta na rugero, Imana yo yari inyitayeho.

Nabonye akazi, ubuzima bugenda neza, abana babona ibikwiriye nshima Imana. Ikibazo cyaje kuvuka, amashuri yongeye gusubukura nyuma y’intambara, aho byansabaga gusubira mu ishuri kurangiza secondaire. Aha naho ,nabonye Imana yitaye kubatagira shinge na rugero. Imbere yanjye hari ibintu bibiri bikomeye binsaba guhitamo kimwe, kandi kizatuma nticuza mu buzima bwanjye: Kureka akazi ngasubira ku ishuri cyangwa kuguma ku kazi nkibagirwa cyangwa nkikuramo ibijyanye no kwiga.

Iyo niyemezaga kureka akazi, abana barariraga cyane bati nureka akazi inzara izatwica, tuzarya iki tuzabaho gute!
Iyo niyemezaga kwikuramo ishuri, nahuraga n’umuntu uvuye kwiga wambaye imyenda y’ishuri, nkumva ngiye kuzaturika umutima kubera umubabaro kuko nkunda kwiga. Kandi ibi byose byabaga intambara yo mu mutima wanjye kuko ntifuzaga kwereka abana ndetse na mama ko mbabaye.

Bimaze kundenga, nafashe amasengesho y’iminsi itatu nti: “ Mana, ndifuza ko umpitiramo ikintu kizatuma nticuza mu buzima. Numpitiramo kwiga, ubwo uzatunga na bene mama, sinzi uko uzabikora gusa mfa kutazababona bashonje cyangwa ngo nanjye nimva ku ishuri mbure ibyo kurya, numpitiramo kuguma ku kazi, uhanagure muri njye ikintu bita ishuri.”

Narangije gusenga Imana Imana inyemeje kwiga kandi yabiherekeresheje ibimenyetso n’ibitangaza, koko nta nzara yatwishe. Maze gufata umwanzuro wo kujya kwiga, nasezeye akazi ndagenda, ariko kuko ari Imana twari twavuganye, aho nakoraga banyoherereje amafaranga inshuro ebyiri zose ntazi ukuntu aje: ubwa mbere ngo hari ikiruhuko ntafashe, ubwa kabiri ngo hari amafaranga bongeje abakozi, nuko Yesu aturengera atyo.

Ayo mafaranga bampaye amaze gushira, umuntu aza iwacu aje kurangira mama wanjye akazi, kandi ubwo yaherukaga ku kazi nko mu myaka 18, bamurangira aho ndibujye kugasaba, ngiyeyo bahita bakamuha. Ako kazi mama yagakoze kugeza ndangije kwiga . Koko ibyo nari nasabye Imana yari yabyumvise, kandi koko ni ukuri, yakomeje kunyuza kugira neza kwayo imbere yanjye kugeza na nuyu munsi.

Ibihe byiza
Yitaye kugusenga kw’abatagira shinge na rugero.