Yirengagije ikintu gikomeye mu buyobozi bwe ( leadership)!

“ Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n’abo basaza. Abasubiza akurikije inama y’abasore ati : Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo. 1 Abami 12: 13-14

Buriya Bibiliya irimo ubuhanga bukomeye kuburyo n’abashakashatsi bajya bayishakiramo ubumenyi. Uyu ni umuhungu wa Salomo witwaga Rehobowamu amaze kwima ingoma. Mu bigaragara, yirengagije ikintu gikomeye mu buyobozi ( Leadership) bwe aricyo cyo kwiyegereza imitima y’abo ayoboye, kandi nyamara abasaza bafite inararibonye bari bamugiriye inama nziza yanga kuyumvira.

Iyo witegereje bamwe mu bayobozi, usanga batekerezako abantu babayoboka kubera inkoni, iterabwoba, igitugu n’ibindi ariko burya si aho ibanga rihishe. Dore aho ibanga rihishe, kandi iyo usomye no mu isezerano rishya usanga aribwo buryo Yesu Kristo Umwami wacu yakoresheje:

“maze umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwagwa na se Salomo akiriho, arababaza ati: Murangira nama ki, uko nsubiza abo bantu?” Baramusubiza bati: “ Niwemera kwigira umugaragu w’aba bantu uyu munsi, ukajya ubakorera ukabasubiza amagambo meza, nabo bazakubera abagaragu iteka ryose” ! Abami 12: 6-7

Hari umuntu wajyaga aduha ubuhamya ngo Imana yaramubwiye ngo imuhaye imitima y’abantu! Iri ni ijambo rikomeye. Uzi kugira ingorane ukaba umuyobozi ariko Imana ikakwima imitima y’abantu uyoboye ! Ntibakwiyumvemo, ntibagukunde, ukaba kure y’imitima yabo.
Dore uko Rehobowamu byamugendekeye amaze kwirengagiza ko yagombye mbere nambere kwiyegereza imitima y’abo ayoboye: Bisubiriye mu mahema yabo baramwihorera.

“Maze abisirayeli babonye ko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati : Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi urimenyere ibyawe n’umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli basubira mungo zabo. 1 Abami 12: 16

Buriya abantu benshi n’abayobozi ku nzego zitandukanye, bamwe bayobora ingo zabo, abandi bayobora abakozi bo mu ngo , abandi bayobora amakorari, amashyirahamwe, amakoperative, inzego za leta zitandukanye, ariko mumenye neza ko nta rindi banga uretse guca bugufi kandi ugashaka uko wabona imitima y’abantu uyoboye.

Uzabigerageze wenda no ku mukozi wo mu rugo rwawe, urebe ukuntu azagukorera neza, agafata ibintu byose nk’aho ariwe bireba, uzabigerageze kubantu bakwubakira inzu, urebe umusaruro uzavamo. Buriya iyo inkoni zirisha, ibipfa bitandukanye kure cyane n’ibyo igitsure cyawe , ibitutsi, kuvuga nabi bikiza, cyane ko turi n’abakristo, turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza yose muri Kristo Yesu .

Ibihe byiza kandi Imana ibasobanurire uko mwakwitwara ku myanya y’ubuyobozi ubwo aribwo bwose mufite.
Baramusubiza bati: “ Niwemera kwigira umugaragu w’aba bantu uyu munsi, ukajya ubakorera ukabasubiza amagambo meza, nabo bazakubera abagaragu iteka ryose” ! Abami 12: 6-7
Alice