Yibeshye ko ariwe muntu w’Imana usigaye mu isi !

Uwiteka aramubwira ati “ …………ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Baali, ntibamusome” 1 Abami 19: 18

Uyu ni umuhanuzi w’Imana Eliya ageze ahakomeye, ngo yageze ubwo yibeshya ko abantu b’Imana bashize mu isi , yibeshya ko ngo ariwe usigaye wenyine, naho kumbe Imana yibitseho abantu ngo ibihumbi birindwi batapfukamiye baali ikigirwamana cyagwa ngo bakiramye “ Icyakora umenyeko nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri isirayeli batapfukamiye baali kugirango bayiramye” Imana ishimwe

Impamvu navuze ko cyari igihe gikomeye, ni uko cyari igihe cy’ubuyobe bwinshi, igihe abantu benshi bari bararetse Imana bakayisimbuza ibigirwamana, kuburyo ngo abantu bari baheze mu rungabangabo bibaza niba koko bakwiriye gukurikira Imana yaremye ijuru n’isi cyangwa se niba bakurikira ibigirwamana.

Hari ku ngoma y’umwami Ahabu n’umugore we Yezebeeli ufite amateka mabi . Uwo Ahabu ngo yahigaga Eliya ngo amwice kuko ngo yabujije imvura kugwa, cyari igihe kibi kuko bari baranicishije abahanuzi b’Uwiteka inkota . Eliya rero mu bwenge bwe amaze no kwiheba ngo akajya avuga ko abandi bahanuzi b’Uwiteka bapfuye akaba ariwe wenyine usigaye!!

“Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe, bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Nijye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice. I Abami 19”14
“ Eliya arongera abwira abantu ati “ nijye jyenyine muhanuzi w’Uwiteka usigaye…” 1 Abami 18:21

Imana nayo igiye kumusubiza, iramubwira ngo ntibishoboka ko abantu b’Imana bashira mu isi, kuko ibihe byose, iba ifite abo yisigarije! Imana ishimwe.

Hari igihe natwe tujya tugera mu gihe nk’icya Eliya, wakwitegereza ukibaza uti mbese koko hariho uwarokoka igihe nk’iki! Ibihendo by’isi! Ibigeragezo n’ibishuko bitandukanye? Ariko baranyigishije ngo umugeni wa Kristo ari mu ibanga arimo gutegurwa no kwambikwa imyambaro myiza irabagirana ariyo mirimo yo gukiranuka. Abo bantu ngo bari mu mpera enye z’isi, bari ku migabane yose y’isi, bavuga indimi zose, amabara yose kandi naho satani yahaguruka kurwana, anti Christ agahaguruka gukora, abantu b’Imana , abahanuzi b’Uwiteka barahari! Imana ishimwe.

Hari umwe muri Bibiliya wibajije ngo mbese aho Umwana w’Umuntu nagaruka azasanga kwizera kukiri mu isi? Ni nkaho yakabajije ati aho Yesu atinze yazasanga hari abantu b’Imana bakiriho!

Fatanya nanjye kwizera ko ibihe byose abantu b’Imana bahari, nubwo haba hari ibibazo bidasanzwe, nubwo satani yahaguruka kandi agahagarara. Ifuze nawe kuba muri ibyo bihumbi birindwi bitarapfukamira baali kandi bitazayipfukamira
Hari indirimbo ivuga ngo “ Njye ndi umukristo naho igihugu cyose cyanseka” Imana idushoboze.

Ibihe byiza, kandi humura abantu b’Imana baracyahari .