Yewe Siyoni wicaranye n’umukobwa w’i Babuloni, iruka ucike.

ZEKARIYA 2 :11 : Yewe Siyoni wicaranye n’umukobwa w’i Babuloni, iruka ucike.

Bibiriya ikunze kuvuga umukobwa w’i Siyoni, n’umukobwa w’i Baburoni. Abo bakobwa, umwe ni umugeni wa Kristo(Siyoni), undi ni satani( Babuloni).Abo bakobwa bahora bahanganye kuko uw’i baburoni ahora arwanya uwi Siyoni kugirango atazaragwa ubwami bw’Imana.

Iyo rero umuntu yihannye ibyaha akakira Yesu nk’Umwami n’umukiza, aba abaye umukobwa w’i Siyoni. Noneho kuko aba asezeye imirimo mibi ariyo ya wa mukobwa w’IBaburoni, uyu mukobwa ntabwo amureka ngo yigendere mu mahoro kuko nawe ashaka abo bazajyana mu muriro w’iteka yateguriwe akimara kwishyira hejuru agashaka kungana n’Imana. Icyo gihe, iherezo rye ryahise rishyirwaho (Umubabaro w’iteka). Amahirwe y’umukobwa w’i siyoni n’uko Yesu amurinda, ntagire icyo aba.

Umukobwa w’i Siyoni ahura n’intambara nyinshi aterwa n’umukobwa w’ ibaburoni. Usomye muri Zaburi 137 :8-9, haravuga ngo : « wa mukobwa w’i Baburoni we, utazabura kurimburwa, hazahirwa uzakwitura ibihwanye n’ibyo watugiriye.Hazahirwa uzafata abana bawe bato, akabahonda ku rutare. »Uyu mukobwa w’ibaburoni ariwe satani hari ibyo yatugiriye (bibi). Bibiriya iravuze ngo harahirwa uzamwitura ibihwanye n’ibibi yatugiriye.

Umwanditsi yahise ahishurirwa ibimukwiriye, aravuga ngo uhirwa n’uzafata abana be bato akabahonda ku rutare. Abana be bato, bagereranywa n’utwaha duto, naho urutare rukagereranywa na Kristo.Bibiriya iravuga ngo ukiranirwa kuri gato, aba akiranirwa no ku kanini. Ubasha kureka ibyaha bito, n’ibinini aba yabiretse. Kubishyira Yesu niko kubihonda ku rutare. Niwatura ibyaha byawe ukabireka uzaba uhirwa kuko uzaba uri kwitura umukobwa w’i Baburoni (satani) ibihwanye n’ibyo yatugiriye kuko uzaba uri kubihonda ku rutare kandi urwo Rutare rurabinoza pe ! ukagenda unezerewe.

Yewe Siyoni !wicaranye nande ?icyo gicucu cy’uwo mwicaranye ni icyande ? aho si umukobwa w’i Baburoni ? iruka ucike. Kiza ubugingo bwawe urekere aho gukora ibyaha. Inyiturano y ‘umukobwa w’IBaburoni nta yindi n’umuriro w’iteka ryose, kandi ikuzimu nta migambi ibayo. Fata icyemezo ubu, ntibazagusengera utakiriho ngo ubashe kwihana, umuntu ategura aho azaba akiri muzima.Bibiriya iravuga ngo azaza nk’umujura, bisobanura ngo ntazaduteguza igihe azazira.Twitegure, umukiza ari hafi.

Imana iguhe umugisha wowe wemeye kwigenzura ukareba ko uticaranye n’umukobwa w’i Baburoni. Imana igushyigikire ku cyemezo ufashe cyo kumucika.Senga uti : « Ndagushima Mana ko unkunda.Nkiza agahato k’umukobwa w’IBaburoni, reka nguhungireho nduhuke, unkize ibyaha byambase undinde satani, nzabone ubugingo buhoraho.Urakoze ko ubinkoreye, mbisabye mw’izina rya Yesu, Amen. »